Umukinnyi wa filime Harrison Ford yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 Nyakanga 2017 saa 10:53
Yasuwe :
1 0

Umukinnyi wa filime w’ikirangirire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Harrison Ford, yagendereye u Rwanda, asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Nyakanga 2017.

Uyu mukinnyi wa filime umaze igihe kinini ari mu bakomeye i Hollywood yasuye uru rwibutso ahasiga ubutumwa bukomeye mu gitabo cy’abagenderera urwibutso.

Harrison Ford amaze kunamira inzirakarengane zihashyinguweyanditse ati "Akazi mukora kazubaka ahazaza h’Isi. Twifatanyije namwe mu kababaro kandi dushima cyane imbaraga mushyira mu bwiyunge."

Harrison Ford w’imyaka 74 wagendereye u Rwanda, yamenyekanye cyane muri filime nka ’Blade Runner’ yo mu 1982; ’The Fugitive’ yo mu 1993; ’Air Force One’ yo mu 1997; ’Raiders of the Lost Ark’ yagaragayemo mu 1981 n’izindi. Yanakinnye mu bice bitandukanye bya Star Wars na Indiana Jones.

Mu bihembo bikomeye afite mu myaka irenga 60 amaze mu mwuga wa sinema harimo icya Oscar kuri filime yitwa "Witnes", ikitiriwe Cecil B DeMille Award mu bya Golden Globe Awards; Yatwaye igihembo muri Scream Awards muri 2007, anegukana n’ibindi bibiri muri Saturn Awards.

Harrison Ford wagendereye u Rwanda ni umwe mu bafite inyenyeri ya ’Walk of Fame’ i Hollywood. Yigeze kugirwa umukinnyi wa filime w’ibihe byose ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru gikomeye cyitwa Empire cy’Abongereza.

Ubutumwa Harrison Ford yasize mu gitabo cyo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umukinnyi wa filime w'ikirangirire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Harrison Ford

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza