00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Squid Game yaciye agahigo kuri Netflix

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Ukwakira 2021 saa 03:08
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ibyumweru bitatu igiye hanze, filime yitwa Squid Game yo muri Koreya y’Epfo iri guca ibintu kuri Netflix ndetse umubare w’abayireba ukomeje kwisukiranya ku bwinshi.

Netflix yamaze gutangaza ko iyi filime yabaye iya mbere yarebwe cyane ku rwego rwo hejuru cyane ko abasaga miliyoni 111 bamaze kuyiteraho akajisho. Iyi filime yagiye hanze ku wa 17 Nzeri uyu mwaka.

Mu gihe cy’ibyumweru bitatu imaze yaciye agahigo Bridgerton yari ifite ko kuba ubwo yasohokaga yararebwe na konti z’abantu miliyoni 82.

Iyi filime ubu niyo ya mbere mu bihugu 94 ku Isi yose ndetse yabaye iya mbere yo muri Koreya y’Epfo yarebwe cyane muri Amerika.

N’ubwo imibare igaragaza ko iyi filime ikomeje guca ibintu ntabwo bivuze izo miliyoni 111 zose za konti zimaze kuyireba bayitangiye bakayisoza. Netflix nibura ibara umuntu ko yarebye filime niyo yaba atayirangije, iyo yayirebye iminota ibiri.

Squid Game ivuga ku bantu 456 bafite amadeni menshi bashaka kwishyura bajyanwa mu gace batazi.

Batangira gukina imikino itandukanye utsinzwe akahasiga ubuzima. Aba bakinnyi baba barinzwe n’abantu bambaye mask mu maso ku buryo umuntu atamenya amasura yabo.

‘Squid Game’ yanditswe na Hwang Dong-hyuk guhera mu 2008 aba ari nawe uyiyobora.

Yagize igitekerezo cyo kwandika iyi filime ubwo yabanaga n’umubyeyi we na nyirakuru, gusa hari igihe cyageze arekera kuyandika kubera ko yagurishije laptop yakoreshaga.

Netflix yafashe umwanzuro wo gutambutsa iyi filime mu myaka ibiri ishize ndetse yashyizwe mu ndimi zirenga 30.

Squid Game yaciye agahigo ko kurebwa cyane
Squid Game ikomeje guca ibintu ku Isi yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .