Sheila Ingabire Isaro, umunyempano muri filime uri kubica bigacika muri Canada

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Gashyantare 2021 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bakomeje kugaragaza impano cyane cyane mu mwuga wa sinema aho bari kugenda bigarurira imitima ya benshi mu ruhando mpuzamahanga. Nyuma ya Ncuti Gatwa, Trezzo Mahoro na Lionël Ruzindana; umukobwa witwa Sheila Ingabire-Isaro uba muri Canada nawe akomeje kwigaragaza.

Sheila Ingabire-Isaro azwi muri filime zitandukanye zirimo ‘Self Made: Inspired by the Life of Madam C.J. Walker’ yagiye hanze mu 2020, ‘Coroner’ yagiye hanze mu 2019, ‘ Baroness Von Sketch Show’ yagiye hanze mu 2016 ndetse ubu agiye kugaragara muri filime yitwa ‘21 Black Futures’ iratangira vuba guca ku rubuga rwa CBC Gem rwo muri Canada aho uyu mukobwa asanzwe aba.

Isaro agaragara mu gice cya gatatu cy’iyi filime, ivuga ku musanzu w’abakurambere b’Abanyafurika wagize ku hazaza hababakomotseho.

Uretse uyu munyarwandakazi, iyi filime yakinnwemo n’abandi bakinnyi barimo Lovell Adams-Gray, Philip Akin, Uche Ama, Akosua Amo-Adem, Prince Amponsah, Natasha "Courage" Bacchus, Lisa Berry, Adeline Bird, Amanda Cordner, Daniel Faraldo n’abandi.

Uyu mukobwa mu buzima bwe akunda kwicisha bugufi. Mu kiganiro yigeze kugirana n’ikinyamakuru Shedoesthecity, yabajijwe ikintu abantu bagakwiye kujya bitondera, mu gusubiza avuga ko abantu bakwiriye kujya batekereza mbere yo kuvuga.

Icyo gihe yaragize ati “Ikintu abantu bagakwiye guha agaciro ni impuhwe. Tugomba kujya dufata igihe kinini cyo gutekereza mbere yo kuvuga kubera ko tuba tutazi ibyo abandi bantu banyuzemo. Kugira impuhwe bisobanuye kugira icyumba mu mutima wawe ukumva abandi ndetse ukagerageza kwicisha bugufi. By’umwihariko mu isi tubamo uyu munsi ni ingenzi cyane.”

Isaro icyo gihe yavuze ko igitabo cya Immaculée Ilibagiza yise ‘‘Left To Tell Discovering God Amidst The Rwandan Holocaust” kirimo ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside n’uko yatanze imbabazi, kiri mu bifite icyo bisobanuye bikomeye kuri we.

Sheila Ingabire-Isaro yavutse mu 1994, nyuma umuryango we ujya gutura muri Canada. Yasoje amashuri mu 2017 muri George Brown Theatre School aho yize ibijyanye no gukina ikinamico na filime.

Reba imwe muri filime Sheila Ingabire-Isaro yagaragayemo

Sheila Ingabire-Isaro ari mu banyarwanda bakomeje guhesha ishema igihugu muri sinema
Sheila Ingabire-Isaro yavutse mu 1994. Avuga ko abantu bakwiriye kwirinda kuvuga mbere yo gutekereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .