00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Sex/Life’, filime nshya iri guca ibintu kuri Netflix yavugishije benshi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Nyuma ya filime yitwa ‘365 Days’ yaciye ibintu kuri Netflix mu minsi ishize, iyitwa ‘Sex/Life’ ziri mu mujyo umwe ubu niyo igezweho ndetse iri mu ziri kugarukwaho ku Isi ziri kuri uru rubuga.

‘Sex/Life’ yashyizwe kuri Netflix ku wa 25 Kamena 2021 ishingiye ku nkuru y’agatabo kitwa ‘44 Chapters About 4 Men’ ka BB Easton.

Ivuga ku nkuru y’umugore w’abana babiri witwa Billie Connelly washakanye n’umugabo witwa Cooper Connelly. Billie Connelly nyuma yo kurushinga n’uyu mugabo ntabwo anyurwa n’uburyo bakoramo imibonano mpuzabitsina ku buryo atangira kujya yibuka uko yayikoranaga na Brad Simon bakundanye atarashaka.

Nyuma uyu mugore aza gutangira kwandika inkuru y’ubuzima bwe bw’urukundo rwe n’uwo musore buba bwiganjemo ibihe byiza bagiranye mu gutera akabariro aba akumbuye. Cooper Connelly aza kugwa ku nyandiko y’uyu mugore we muri mudasobwa akamenya uburyo akundamo gutera akabariro akaba ari nabwo atangira kujya akoresha kugira ngo yigurire umutima we.

Season ya mbere ya ‘Sex/Life’ ifite ibice umunani. Iri mu bwoko bwa pornographie zoroheje buzwi nka erotic movie cyangwa soft porn. Igaragaramo Sarah Shahi ukina ari Billie Connelly, Mike Vogel ukina ari Cooper Connelly , Adam Demos ukina ari Brad Simon na Margaret Odette ukina nka Sasha Snow.

‘Sex/Life’ mu mashakiro y’imbuga nkoranyambaga iri kugarukwaho cyane bamwe bakavuga ko irimo ibyo abantu banyuramo mu buzima bwa buri munsi.

Nk’uwitwa @Wizarab10 yanditse kuri Twitter ati “Iyi filime y’uruhererekane ya Sex/Life ivuga ku kibazo rusange mu buzima bwa muntu. Ukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi bagushimisha mutashyingiranwa ariko ugahura n’umusore ufite ejo hazaza kandi uguha amahoro ariko nyuma ugatangira kumunenga kutagushimisha mu gutera akabariro.”

Hari undi wanditse agaragaza ko kureba iyi filime byatumye agira amatsiko menshi yo kumenya ibigorana mu rushako birimo n’ibijyanye no gutera akabariro.

Hari n’abandi bavuze ko kureba iyi filime ntaho bitandukanye no kureba ‘Pornographie’.

Iyi filime igisohoka yagereranyijwe n’iyo muri Pologne yitwa ‘365 Dni’ cyangwa se ‘365 days’ mu rurimi rw’Icyongereza. Uretse abantu babivuze, n’ikinyamakuru Sydney Morning Herald cyanditse inkuru ivuga ko izi filime ziri mu mujyo umwe. ‘365 days’ yagiye hanze mu mwaka ushize gusa ntiyavugwaho kubera ibiyirimo.

Ishingiye ku nkuru y’agatabo ka Blanka Lipińska. Ivuga ku mukobwa muto ukomoka muri Varsovie muri Pologne witwa Laura Biel ushimutwa n’umusore witwa Don Massimo Torricelli ukomoka mu gace ka Sicily mu Butaliyani aho uyu mukobwa aba yagiye kwishimishiriza.

Don Massimo Torricelli aramushimuta akamutegeka ko bakundana mu gihe cy’iminsi 365 kandi bagakorana imibonano mpuzabitsina babana muri ako gace. Umukobwa agerageza gutoroka ariko bikanga. Amara igihe kinini yaranze kuryamana n’uwo musore nyuma uwo musore akajya azana abandi bakobwa bagakora ibisa no gusambana.

Nyuma yo kujya hanze hari abayikurikije imijugujugu bavuga ko igaragaza ibisa nka ‘pornographie’ ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Iyi filime nshya iri guca ibintu kuri Netflix yavugishije benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .