00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Salma Hayek yakuyeho urujijo ku bunini bw’amabere ye nyuma yo gucura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa film, Salma Valgarma Hayek Jiménez wamamaye nka Salma Hayek Pinault yavuze ko nyuma yo kuba atakibyara byamugizeho ingaruka zirimo no kuba amabere ye yariyongereye mu buryo budasanzwe.

Uyu mugore w’imyaka 54 mu kiganiro yagiranye na “Red Table Talk”, yatangaje ko buri mugore wese ugeze mu gihe cyo gucura agerwaho n’ingaruka bitewe n’imiterere y’umubiri we.

Muri iki kiganiro hari aho yagize ati “Ku bagore bamwe amabere aba mato ariko hari n’abandi iyo bagize ibiro byinshi amabere yabo aba manini. Ku bandi bagore iyo ufite abana ukaba uri konsa amabere aba manini ntiyongere kuba mato. Ku bantu bamwe rero iyo bageze mu gihe cyo gucura amabere arongera akaba manini cyane. Nanjye ndi umwe muri abo bagore byagiye bibaho muri buri cyiciro ngezemo.”

Uyu mukinnyi yagiye ashinjwa kwibagisha amabere ashaka ko aba manini mu myaka yashize ariko we avuga ko ahubwo ari imwe mu ngaruka zatewe no kugera mu za bukuru.

Salma Hayek yanakomeje avuga ko atarenganya abantu baba batekerezaga ko yaba yaribagishije. Ati “Ntabwo nabarenganya. Amabere yanjye yari mato cyane nk’uko n’ahandi hose ku mubiri nari meze.”

Salma Hayek Pinault yavukiye muri Mexique ku wa 2 Nzeri 1966. Ni umukinnyi wa film ufite inkomoko muri icyo gihugu ariko unafite ubwenegihugu bwa Amerika.

Yamenyekanye muri film zirimo ‘Teresa’ na ‘El Callejón de los Milagros’ yakinnyemo muri Mexique. Mu 1991 yavuye iwabo ajya gukomereza urugendo rwe muri film i Hollywood muri Amerika aho yamenyekanye muri film zirimo ‘Desperado’ yagiye hanze mu 1995, ‘From Dusk till Dawn’ yo mu 1996, ‘Wild Wild West’ na ‘Dogma ‘ zo mu 1999.

Film yatumye izina rya ritumbagira ni iyitwa ‘Frida’ yatumye ashyirwa mu bahatanira ibihembo nka BAFTA Film Awards, Golden Globe Awards n’ibindi. Izindi film yagaragayemo zirimo ‘Grown Ups’ yo mu 2010, ‘Puss in Boots’ ya 2011, ‘Grown Ups 2’ yo mu 2013, ‘Tale of Tales’ ya 2015, ‘Sausage Party’ yo mu 2016, ‘The Hitman’s Bodyguard ‘ yo mu 2017 na ‘Like a Boss’ yagiye hanze mu 2020.

Hayek ni umugore w’umunyemari w’Umufaransa François-Henri Pinault kuva mu 2009 ndetse bafitanye umwana w’umukobwa.

Salma Hayek yavuze ko amabere ye yagiye aba manini kubera gusatira izabukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .