Rihanna na Lupita Nyong’o bagiye guhurira muri filime nyuma yo kubisabwa n’abafana

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 23 Gicurasi 2017 saa 06:17
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Robyn "Rihanna" Fenty n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Kenya Lupita Nyong’o bagiye guhurira muri filime yaturutse ku gitekerezo cyatanzwe kuri Twitter ku ifoto y’aba bombi yafashwe mu myaka itatu ishize.

Rihanna azwi nk’umwe mu baririmbyi bafite igikundiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yegukanye ibihembo bitandukanye birimo na Grammy Awards umunani. Lupita Nyong’o bivugwa ko bagiye guhurira muri filime, izina rye ryatangiye kuvugwa cyane muri 2014 ubwo yegukanaga igihembo cya Oscar abikesha uko yakinnye muri filime yitwa ’12 Years A Slave’.

Mu minsi ishize ku rubuga rwa Twitter hakwirakwiye ifoto igaragaza aba bombi bicaranye berekeje amaso yabo ahantu hamwe mu buryo bwavuzweho byinshi, hari uwavuze ko uburyo bagaragara kuri iyo foto bwisanisha na filime Rihanna yakinamo anyanganya abaherwe mu gihe Lupita Nyong’o we byavuzwe ko agaragara nk’umuhanga mu by’ikoranabuhanga waba ubimufashamo.

Lupita Nyong’o akibona ibyavuzwe ku ifoto ye na Rihanna yahise amubwira ko niba yiteguye ko bakinana filime na we nta cyamubuza, undi abyemera atazuyaje.

Nyuma y’iminsi hibazwa niba koko Rihanna na Lupita Nyong’o bazahurira muri filime, ikinyamakuru Entertainment Weekly cyatangaje ko hari amakuru yizewe ko ikigo cya Netflix gifite isoko ryagutse rya sinema cyegukanye uburenganzira bwo gukora ku mushinga wa filime izahuriramo ibi byamamare.

Byitezwe ko umushinga w’iyi filime itaratangazwa izina uzayoborwa n’uwitwa Issa Rae wanditse ’Insecure’ ndetse na Ava DuVernay wayoboye iyitwa ’Selma’ ivuga ku butwari bwa Martin Luther King.

DuVernay uzayobora iyi filime yashimangiye amakuru y’ikorwa ryayo abinyujije kuri Twitter.

EW ikomeza kivuga ko Rae uri mu bazatangiza ikorwa rya filime ya Rihanna na Lupita Nyong’o, yatangiye kwandika ibizaba biyigize ndetse ngo izatangira gukorwa muri 2018 uyu mugore narangiza indi ari gukora muri iki gihe.

Ifoto igiye kuba intandaro y’ikorwa rya filime ya Rihanna na Lupita Nyong’o bari kumwe, yafatiwe mu birori by’imideli bya Miu Miu byabereye mu Mujyi wa Paris muri 2014. Icyo gihe aba bombi bafashe n’andi mafoto y’urwibutso.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere umuririmbyi Rihanna agiye kugaragara muri filime, kuko muri 2012 yakinnye mu yitwa ’Battleship’, hari n’indi y’uruhererekane yitwa ’Bates Motel’ yagaragayemo.

Byitezwe ko mu minsi iri imbere, Rihanna azagaragara no mu zindi zirimo iyitwa ’Valerian’ ndetse ari no mu wundi mushinga w’iyitwa ’Ocean’s Eight’ yitezwe muri 2018 azahuriramo n’ibyamamare Cate Blanchett na Sandra Bullock.

Ifoto yaturutseho igitekerezo cy'ikorwa rya filime ya Rihanna na Lupita Nyong'o
Uzayobora filime ya Rihanna na Lupita Nyong'o yemeje amakuru y'umushinga wayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza