Filime ‘Little Angels’ yubakiye ku buzima busanzwe bwa buri munsi bw’urubyiruko ndetse n’umuryango muri rusange. Ni filime yitezweho gusubiza ibibazo birimo nk’impamvu ababyeyi bahitamo guhisha abana babo amwe mu mabanga kandi akabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.
Niragira avuga ko filime ‘Little Angels’ ayitezeho kugira uruhare mu kuzamura uruganda rw’ibikorerwa mu Rwanda no gushyigikira umurimo muri rusange.
Avuga ko iyi filime izatuma habaho kubwizanya ukuri mu miryango, ababyeyi bagategura abana babo kandi bakabaha uburere bwiza buzababera akabando bicumba.
Ni filime kandi avuga ko izagaragaza impano nshya z’abakinnyi badasanzwe bamenyerewe muri sinema yo mu Rwanda.
Yayikoze nyuma y’amahugurwa akomeye yahawe n’itsinda ry’abantu baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’uruganda rwa filime ndetse n’ikorwa rya filime kugeza ishyizwe ku isoko.
Ni amahugurwa yahuriyemo n’Abanyarwanda n’abandi bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika. Uyu mugore yanahuguwe n’ikigo Kwetu Film Institute n’ibindi bigo bifite aho bihuriye n’inganda ndangamuco.
Iyi filime yanditswe mu gihe cy’amezi atandatu kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2019. Ni mu gihe amashusho yafashwe mu gihe kingana n’ibyumweru bitanu harimo ibikorwa byose nkenerwa byari mu nyandiko y’umwanditsi w’iyi filime.
Yakinywemo n’abanyamideli, ababyinnyi, abanyamuziki, abanyamakuru n’abandi barimo Niragire Marie France, Umurungi Sandrine na Ishimwe Bella bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2019 , Uwase Aisha wahatanye muri Miss Supranational mu 2019, Miss Rwanda mu 2020 no muri Miss Calabar Africa mu 2020, Irunga Rongin usanzwe ari umukinnyi wa filime muri filime ‘Bamenya’ n’abandi.
Niragire Marie France yamamaye nka Sonia mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda abikesha filime yitwa ‘Inzozi’, ‘Urudasanzwe’ yasohotse mu 2009 yakinnyemo ari umupolisikazi ukunda imfungwa, ‘Umugore w’umutima’, ‘Teta’, ‘Imbarutso’ n’izindi
Ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga akanaziyobora. Aherutse gushora imari mu itangazamakuru aba umugore wa mbere mu Rwanda ufunguye Televiziyo yigenga, atanga akazi ku rubyiruko n’abandi.
‘Little Angels’ izajya itambuka kuri Genesis TV buri wa gatandatu guhera saa mbili z’umugoroba ndetse no ku wa Kabiri kuri iyo saha isubizweho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!