00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netflix mu nzira zo gusohora ibice bibiri bishya bya“365 days’’ yavugishije benshi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwa Netflix rumaze kubaka izina mu kwerekana filime binyuze kuri internet, rugiye gusohora ibice bibiri bya filime “365 days’’ yavugishije benshi mu mwaka ushize.

Iyi filime yo muri Pologne ubundi yitwa ‘365 Dni’ cyangwa se ‘365 days’ mu rurimi rw’Icyongereza. Yagiye hanze mu mwaka ushize gusa ntiyavugwaho kubera ibiyirimo.

Ibinyamakuru bitandukanye ku isi byatangaje ko iyi filime na none igiye kongera kujya hanze ari ibice bibiri icyitwa 366 Days na 367 Days, ndetse ubu ikaba igeze kure itunganywa.

365 Days yagiye hanze umwaka ushize yayobowe na Barbara Białowąs na Tomasz Mandes. Ishingiye ku nkuru y’agatabo ka Blanka Lipińska. Ivuga ku mukobwa muto ukomoka muri Varsovie muri Pologne ushimutwa n’umusore ukomoka mu gace ka Sicily mu Butaliyani.

Uyu musore aramushimuta akamutegeka ko bakundana mu gihe cy’iminsi 365 kandi bagakorana imibonano mpuzabitsina. Igaragaramo Michele Morrone ukina ari Don Massimo Torricelli na Anna-Maria Sieklucka ukina ari Laura Biel.

Iyi filime yerekanwe mu nzu zireberwamo filime muri Pologne muri Gashyantare 2020 ndetse ku wa 7 Kamena itangira gucishwa kuri Netflix ari nabwo yatangiye kuvugwa ku isi yose. Iri muri filime zarebwe cyane ku isi yose kandi iri muri filime zarebwe cyane kuri Netflix muri Amerika.

Gusa, nyuma yo kujya hanze hari abayikurikije imijugujugu bavuga ko igaragaza ibisa nka ‘pornographie’ ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Nyuma yo gushyirwa kuri Netflix no kumenyekana kw’iyi filime umuririmbyi wo muri Pays de Galles witwa Duffy yagaragaje ko ari mu batarashimishijwe nayo kubera ko yigeze gushimutwa no gufatwa ku ngufu bityo gushyira hanze filime nk’iyi bikaba ari nko kumukora mu nkovu.

Icyo gihe yanandikiye umuyobozi mukuru wa Netflix Reed Hastings amubwira iby’akababaro ke.

Si uyu gusa utarashimishijwe n’iyi filime cyane ko urubuga rwa Rotten Tomatoes ruzwiho gushungura filime rugatanga amanota rwayihaye 0%. Hari abandi benshi batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batashimishijwe nayo.

Iyi filime yavugishije benshi hagiye gusohoka ibindi bice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .