Ncuti Gatwa yubatse izina biturutse kuri filime yakinnyemo irimo kwerekanwa kuri Netflix

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Mutarama 2019 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Ncuti Gatwa ari mu bari gutigisa isi y’abakina filime biturutse ku yo yakinnyemo yitwa ‘Sex Education’ iri guca ibintu ku rubuga runyuzwaho filime ruzwi nka NetFlix.

Uyu musore w’imyaka 26 avuka ku babyeyi b’abanyarwanda ariko yakuriye muri Ecosse. Ni umuhanga mu gukina filime wabyigiye mu ishuri The Royal Conservatoire ryo muri icyo gihugu, aho yabonye impamyabumenyi mu by’ubuhanzi mu gukina filime mu 2013.

Mu gukina kwe cyane aganisha kuri filime zisetsa kuko ari byo yize muri iryo shuri. Mu gihe gito iyo filime y’uruhererekane itangiye kwerekanwa, ubu yamaze kuba ikimenyabose mu bakurikirana sinema.

Yatangiye kwigaragaza mu 2014 akina muri filime yitwa ‘Bob Servant’ mu gace kamwe kayo, mu 2015 yongera gukora amateka mu yitwa ‘Stonemouth’ nayo agaragara mu bice bibiri byayo byonyine gusa.

Ku wa 11 Mutarama 2019 nibwo yahamije ibikorwa bye, ubwo filime y’uruhererekane yitwa ‘Sex Education’ yatangiraga kwerekanwa kuri NetFlix, ari mu bakinnyi b’imena.

Muri iyo filime aba akina ari umusore w’umutinganyi witwa Eric Effiong ukomoka mu muryango w’abihaye Imana muri Afurika.

Niwe munyeshuri uba ashize amanga mu ishuri ryisumbuye rya Moordale we na bagenzi be baba bigamo, ndetse aba ari intyoza mu kwigisha ibyerekeye imibonano mpuzabitsina.

Uretse kuba ari umunyeshuri ushabutse, akunda kubyina mu ishuri ndetse akigisha bagenzi be uko abagore bo muri Afurika batega igitambaro n’ibindi bijyanye no kongera ubwiza.

Mu kiganiro yahaye Paper Mag yavuze ko yakinnye ari mu isura y’umwirabura w’umutiganyi mu rwego rwo kuvugira benshi batinye kubishyira hanze.

Ati “icy’ingenzi nakunze umurongo w’uko inkuru yari ikoze. Eric yari yaragiye ku karubanda buri wese abizi ko ari umutinganyi. Kumenya ibi ni ingenzi cyane, ndetse no kureba uko yitwara mu Isi iba izi uwo ariwe. Kuba umwana uri mu kigero cy’imyaka itaragera kuri 20 ni igihe cyo kupimwa, kubera ko uba ucyishakisha ureba uwo uri we mu Isi ndetse n’aho uhagaze.”

Ku kuba abantu badakunze gukina filime ari abatinganyi bakiri mu myaka yo munsi ya 20 by’umwihariko ari abirabura, Gatwa yagize ati “ntabwo byari bikunze kubaho kubona abatinganyi bakiri mu kigero cy’imyaka iri munsi ya 20 bishyira hanze nka Eric, ariko byarabaye, ndatekereza Eric agiye kuvuga byinshi ku bantu bumvaga bataravuganiwe”.

Iyo filime yahanzwe na Laurie Nunn, itunganywa na Jamie Campbell, Ben Taylor na Jon Jennings. Uduce tuyigize tugenda tumara hagati y’iminota 46 na 52.

Muri iyi filime akinamo ya ‘Sex Education’ huzumyemo ibitwenge, yiganjemo inyigisho zerekeranye no gutera akabariro.

Umusore witwa Otis aba afite ubumenyi buke mu bijyanye no gukora urukundo ariko aza kugenda abwunguka kuko aba abana na nyina w’inzobere muri byo uba witwa Dr Jean F. Milburn.

Ubwo abandi banyeshuri baba bari kwiga ibijyanye n’imyanya y’ibanga ku ishuri yigaho akoresha ubwo bumenyi aba yaravomye mu rugo iwabo kugira ngo abanyeshuri bagenzi be bamwubahe.

Aza kwihuza n’undi mukobwa witwa Maeve bagahitamo gushinga ivuriro ku kigo cyabo mu buryo bwo gukemura ibibazo by’abandi banyeshuri byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina.

Reba agace gato ka ‘Sex Education’

Aimee Lou Wood, Ncuti Gatwa na Kedar Williams-Stirling bakinanye muri Sex Education
Gatwa ari mu bakinnyi bashimisha benshi muri Sex Education
Gatwa na Asa Butterfield ukina muri Sex Education yitwa Otis
Gatwa (uri imbere) aba ari umunyeshuri w'umunyadushya kurusha abandi
Gatwa, Asa ukina ari Otis hamwe na Emma Mackey ukina ari Maeve Wiley
Izina Gatwa Ncuti ryatangiye kugira ubukana ku rwego rukomeye
Ncuti Gatwa n'umubyeyi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza