Muri iri serukiramuco hahuriramo abakora filime bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no hanze yayo. Iry’uyu mwaka riteganyijwe guhera ku wa 21 kugeza ku wa 27 Kanama 2021.
Muri iri serukiramuco hazabaho ibiganiro mpaka, kwerekana filime n’ibihe byo kumenyana ku baryitabiriye n’ibindi.
Abazitabira iri serukiramuco kandi bazitabira n’isoko riteganyijwe kubera mu Rwanda kuva ku wa 24 kugeza ku wa 26 Kanama, rijyanye no kugurisha ibihangano rizwi nka DISCOP Market in Africa rizaba riba ku nshuro ya 25. Rizabera muri Kigali Convention Centre.
Iki gikorwa kizitabirwa n’abantu batandukanye bazaturuka mu bihugu 84 byiganjemo ibivuga Igifaransa. Hazaba harimo inzobere mu bijyanye n’imyidagaduro, siporo, filime ndetse n’itangazamakuru.
Ubufatanye bwa MAAFF n’abategura iki gikorwa cya DISCOP, buzafungurira amarembo abasanzwe mu ruganda rwa sinema bazaba bari muri iki gikorwa ndetse babe babona umuyoboro wo kugurishirizaho ibihangano byabo no kumenyana n’abandi bantu batari basanzwe baziranye bakora mu mwuga wa sinema.
Trésor Senga utegura Mashariki Africa Film Festival yavuze ko ubu bufatanye bufite ikintu gikomeye buvuze kuri Afurika.
Ati “Ni igihe cyo kwerekana icyo Umugabane wa Afurika ushobora gutanga, ndetse amajwi menshi yabo kuri uyu mugabane akaba agiye kumvwa. Abaguzi mpuzamahanga ndetse n’umubare munini w’abantu ku Isi yose bazabiha umwanya.”
Mashariki Africa Film Festival yatangijwe ku mugaragaro mu 2014. Ni rimwe mu maserukiramuco akomeye mu Rwanda. Iri serukiramuco ngarukamwaka ryatangijwe hagamijwe kumenyekanisha filime zikorerwa muri Afurika n’izo mu Rwanda hagamijwe kuzikundisha Abanyafurika n’Isi yose muri rusange.
Iryaburijwemo umwaka ushize ryagombaga kuba guhera tariki 21 kugeza ku wa 27 Werurwe 2020. Ryasubitswe filime zigera mu 218 zamaze kwiyandikisha zisaba kuzitabira iri serukiramuco.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!