Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri filime ivuga ku nkuru mpamo y’umukobwa watwaye inda ku myaka 12

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Werurwe 2021 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Angel [Malaika] Uwamahoro, wamamaye cyane mu guhimba imivugo no gukina ikinamico na filime, yakinnye muri filime ishingiye ku nkuru mpamo y’umukobwa watewe inda afite imyaka 12.

Iyi filime yiswe ‘Umurage’ ishingiye ku nkuru mpamo y’umwana w’umukobwa witwa Mushimiyimana Aline watewe inda afite imyaka 12 agatangira kuba indushyi no guhurika mu buzima bwe.

Uretse Malaika Uwamahoro ukina yitwa Teta harimo kandi na Shaki Mukiza Busingye ukina umwanya wa Mushimiyimana Aline.

Malaika Uwamahoro ukina muri iyi filime yitwa Teta, aba ari inshuti magara ya Aline nawe baba bahuje ikibazo cyo kubyara nta bagabo bafite kandi bakiri abakobwa bato.

Yanditse kuri Instagram agaragaza ko gukina muri iyi filime byamukoze ku mutima kubera inkuru yari arimo gukina.

Ati “ Nafashe iyi nyandiko y’iyi filime (script) mu biganza byanjye idafite amapaji menshi, ariko ikomeza kugira uburemere bwinshi mu mutima wanjye, roho ndetse no mu bwonko. Byari iby’icyubahiro kuba umwe mu bagaragaye muri iyi filime. Ndasenga ngo inkuru ya Aline izagere kure kandi ikore ku mitima ya benshi.”

Akomeza avuga ko ahaye umukoro abasore cyangwa abagabo wo kujya bita ku miryango yabo.

Iyi filime yayobowe na Michael Rothermel wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abifashijwe n’ikigo gitunganya filime cyitwa Ingoma Films.

Michael Rothermel yavuze ko amaze imyaka ibiri akorana kuri iyi filime n’abanyempano batandukanye.

Ati “Nyuma y’imyaka irenga ibiri nkora kuri iyi filime hamwe n’abanyempano benshi nshimishijwe cyane no kuyishyira hanze. Hari byinshi byo kuvuga ariko reka ubu nshimire Aline Mushimiyimana watwizeye akaduha inkuru ye.”

Mushimiyimana Aline wakinweho iyi filime bikomowe ku nkuru ye akomoka muri Rukira mu Ntara y’Uburasirazuba. Yatewe inda afite imyaka 12 ahura n’ubuzima bushaririye bitewe n’uko akomoka mu muryango utifashije.

Yarenze ibibazo uruhuri yanyuzemo afata umwanzuro wo gutangiza itsinda ryo kwizigamira hamwe n’abandi bakobwa babyaye inda zitateganyijwe, ubu bakomeje urugendo rwo kwiteza imbere hamwe n’abana babo. Iyi filime yakomowe ku nkuru ye izerekanwa tariki 31 Werurwe 2021.

Malaika Uwamahoro ukina muri iyi filime yitwa Teta, aba ari inshuti magara ya Aline nawe baba bahuje ikibazo cyo kubyara nta bagabo bafite kandi bakiri abakobwa bato
Aline yatwise akiri muto, aba mu buzima bugoye ariko nyuma aza kubwigobotora
Aline yatwise akiri muto abaturanyi bakajya bamuha inkwenene
Iyi filime yiswe ‘Umurage’ ushingiye ku nkuru mpamo y’umwana w’umukobwa witwa Mushimiyimana Aline watewe inda afite imyaka 12 agatangira kuba indushyi no guhurika mu buzima bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .