00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirenga Saphine, Kamanzi wamenyekanye muri ‘Rwasa’ n’abandi bahuriye muri filime ikebura abavanga urukundo n’amadini

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Kirenga Saphine, Kamanzi Didier wamenyekanye muri filime yitwa Rwasa yitwa Maxwell n’abandi batandukanye bahuriye muri filime nshya yiswe ‘Ikirumuna’.

Iyi filime yatunganyijwe na Ndikubwayo Venuste. Uyu musore yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kuyikora cyaturutse ku byo abona mu muryango nyarwanda.

Ati “Nabitekereje nyuma yo kubona ko rimwe na rimwe imiryango ishobora kwitwaza amadini ikabangamira urukundo rw’abana babo kandi nyamara amadini si yo yubaka.”

Inkuru y’iyi filime ishingiye ku bana b’abakobwa babiri baba barererwa kwa nyirasenge wabo kuko ababyeyi baba barapfuye, nyirasenge aba ari umugatolika, umwe muri bo aza gukundana n’umusore usengera muri Islam nyirasenge akabyanga kuko badahuje idini akanga ko bashyingiranwa.

Birangira umwana yishyingiye yagerayo iwabo w’umusore nabo bakamwanga kuko aho aba avuye , we n’uwo bakundanye imiryango ikabaca. Iyi filime ifite ibice 12.

Iyi filime yayobowe na Alain Gilbert Muhire. Uyu asanzwe akina mu ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonge na ‘Papa sava’ ya Niyitegeka Gratien. Ikinamo abakinnyi barimo Kirenga Saphine, Kamanzi Didier, Mutirende Jacky, Muhozi Jean Paul, Umutoniwase Joselyne n’abandi.

Ndikubwayo Venuste wayikoze yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Intambara yanjye’, ‘Igikomere wanteye’ n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .