00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jean-Paul Belmondo wamamaye muri sinema mu Bufaransa yapfuye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Jean-Paul Belmondo wamamaye muri sinema mu Bufaransa, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeli 2021 aguye iwe mu rugo mu Bufaransa, afite imyaka 88 y’amavuko.

Uyu mukambwe wari ufite abana bane icyamuhitanye ntabwo cyigeze gitangazwa.

Belmondo ni umwe mu batangiye kumenyekana mu ruganda rwa sinema binyuze muri filime ya Jean-Luc Godard, yagiye hanze mu 1960 yitwa ‘A Bout de Souffle’.

Jean-Paul Belmondo yavukiye i Neuilly-sur-Seine, mu Bufaransa ku wa 9 Mata 1933. Ni umwana wa Paul Belmondo wamenyekanye mu gukora ibibumbano byashimishije benshi mu Bufaransa.

Jean-Paul Belmondo mbere yo kujya gukina filime, yabanje kuba umwe mu bakina ‘boxing’ ari atabikora nk’umwuga.

Yatangiye kumenyekana binyuza muri filime yiswe ‘Les Tricheurs’ ya Claude Chabrol yagiye hanze mu 1958. Yakinnye muri iyi filime yitwa ‘Laszlo’. Nyuma yakinnye mu zindi filime zirimo ‘Les Distractions’ na ‘La Novice’.

Yagaragaye mu myaka yakurikiye mu zindi filime zirimo ‘Une Femme est une Femme’, ‘L’Homme de Rio’, ‘Les Tribulations d’Un Chinois en Chine’ mu 1965, ‘Is Paris Burning?’ (1966), ‘ James Bond spoof Casino Royale’ (1967) n’izindi. Yari afite inzu itunganya filime yise Cerito.

Yageze aho ahagarika gukina filime avuga ko amaze gusaza ariko mu 1987 aragaruka. Mu 1989 yatwaye igikombe cya Cesar, kigereranywa na Oscar abikesheje filime yitwa ‘Itineraire d’un Enfant Gate’.

Yatandukanye n’umugore we witwaga Elodie mu 1965 ndetse n’uwa kabiri bashakanye witwa Constantin baratandukana. Yakundanye n’abandi babiri Ursula Andress na Laura Antonelli.

Jean-Paul Belmondo yagize uruhare mu guteza imbere uruganda rwa sinema mu Bufaransa
Jean-Paul Belmondo yatangiye kumenyekana akiri muto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .