00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

James Michael Tyler wamenyekanye nka Gunther muri ‘Friends’ yapfuye

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 25 Ukwakira 2021 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Toni Benson wari usanzwe ari inshuti n’uhagarariye James Michael Tyler, yatangaje ko uyu mugabo wari ufite imyaka 59 yaraye ashiriyemo umwuka iwe mu rugo kuri iki Cyumweru azize indwara ya kanseri y’udusabo tw’intanga yarwaye guhera mu 2018.

Mu itangazo yashyize hanze, Benson yagize ati “Isi yamumenye nka Gunther muri filimi y’uruhererekane ya Friends, ariko akundwa by’akarusho n’abari bamuzi nk’umukinnyi wa filimi, umunyamuziki, ukorera abarwayi ba kanseri ubuvugizi n’umugabo w’igikundiro.”

Benson yavuze ko uyu mugabo waguye aho yabaga i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakundaga umuziki ukorwa mu buryo bw’imbonankubone ndetse anamutangira ubuhamya bw’uko uwahuraga na we wese nibura inshuro imwe yabaga ahuye n’inshuti y’ubuzima bwose.

James Michael izina rye ry’akabyiniro rya Gunther ryazamutse cyane ubwo yari umuyobozi w’ahacururizwa ikawa hazwi nka Centre Perk ubwo yakinaga muri iyo filimi y’uruhererekane ya “Friends” anamenyekanira mu yindi y’uruhererekane, “90s” yari ifite ibice 10 n’izindi yagiye agaragaramo nka “Scrubs”, “Modern Music” na “Sabrina the Teenage Witch”.

Martha Kauffman na David Crane bafatanyije na Tyler kwandika no gutunganya “Friends” babwiye CNN ko yari umugabo ugira ubuntu n’ubugwaneza.

Muri Kamena uyu mwaka ni bwo byamenyekanye ko kanseri Tyler yari arwaye mu dusabo tw’intanga igeze ku rwego rwa kane ndetse yari imaze no gusakara mu magufa ku buryo atoroherwa no kugenda.

Ivuriro rya Mayo Clinic ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ritangaza ko kanseri y’udusabo tw’intanga ari yo ya kabiri yica abagabo benshi muri icyo gihugu.

James Michael Tyler yazize kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .