Iserukiramuco rya Cannes ryasubitswe bwa kabiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Mutarama 2021 saa 05:54
Yasuwe :
0 0

Iserukiramuco rya Cannes Film Festival ryongeye gusubikwa nyuma y’aho no mu 2020 ryari ryigijwe inyuma kubera imbogamizi za COVID-19.

Iri serukiramuco uyu mwaka rizaba muri Nyakanga aho kuba muri Gicurasi nk’uko byari biteganyijwe ndetse rizahuza abantu nk’uko bisanzwe akaba ari nayo mpamvu ryigijwe inyuma.

Ku wa Gatatu, abategura iri serukiramuco bavuze ko rizaba ku wa 6 kugeza ku wa 17 Nyakanga mu gihe byari biteganyijwe ko rizaba ku wa 11 kugeza ku wa 22 Gicurasi 2021.

Iri serukiramuco ryitabirwa n’abasaga 45 000, barimo abanyamakuru 4 500. Riba ari isoko mu kumenyekanisha filime zitandukanye ndetse rikaba umuyoboro kuri benshi bari mu ruganda rwa sinema.

Iserukiramuco rya Cannes Film Festival rigiye kuba ku nshuro ya 73, ribera mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa. Ribera ahazwi nka Palais des Festivals aherekanirwa filime zatunganyijwe n’ibihangange muri uyu mwuga mu mfuruka zose z’umubumbe.

Umujyi wa Cannes uberamo iri serukiramuco uherereye mu Gace ka Côte d’Azur [Kitwa French Riviera mu Cyongereza cyangwa Costa Azzurra mu Gitaliyani] ku Nkombe y’Inyanja ya Méditerranée mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bufaransa.

Cannes yamamaye cyane kubera ubwiza bw’ikirere cyaho, amaserukiramuco arimo iryo ku rwego mpuzamahanga rya Sinema rihuriramo ibihangange mu bijyanye na sinema ndetse n’amamurikagurisha ahuza ibihugu bitandukanye ku Isi.

Cannes iri mu mijyi ikundwa, ikanagendwa cyane mu iherereye mu gace ka Côte d’Azur nka Nice na Saint Tropez. Uyu mujyi uri ku buso bwa kilometero kare 19.62, ubushakashatsi bwo mu 2015 bwagaragaje ko utuwe n’abaturage basaga 74,285.

Mu bitabira Cannes Film Festival harimo n’abafite amaraso y’u Rwanda kuko nko mu ryabaye ku nshuro ya 71 muri Gicurasi 2018, ryitabiriwe na Miss Uwitonze Sonia Rolland.

Uyu yatoranyijwe mu bahanga muri sinema bakoze filime nziza ku bagore, ndetse hari izerekanwe zirimo ‘Femmes du Rwanda’ na ‘Une Vie Ordinaire’.

Cannes Festival yahawe izina rya International Film Festival mu 2003 yerekanirwamo filime z’ubwoko bwose n’ibyegeranyo byakorewe ku Isi hose. Yashinzwe ku wa 20 Nzeri 1946. Mu nzu iberamo iryo serukiramuco iyo winjiyemo ubonamo amafoto y’ibihangange byanditse amateka muri Sinema guhera kuri Sylvester Stallone wamamaye nka Rambo n’abandi.

Iserukiramuco rya Cannes Film Festival ryongeye gusubikwa kubera COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .