00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyambarire idasanzwe y’ibyamamare muri ’Cannes Film Festival’ (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Iserukiramuco ngarukamwaka rya Cannes Film Festival rihuriza hamwe ibyamamare bitandukanye rikanerekanirwamo film nshya n’izindi zifite umwihariko ryongeye kuba ku nshuro ya 74 nyuma y’aho umwaka ushize ryari ryasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.

Uyu mwaka ryongeye guhuriza hamwe ibyamamare bitandukanye muri sinema, umuziki, imideli n’ibindi. Buri wese yagiye aseruka yambaye imyambaro y’inzu zitandukanye zikomeye zihanga imideli ku isi nka Louis Vuitton, Dolce & Gabbana, Versace, Christian Dior n’izindi zikomeye.

Mu byaramamare byatambutse ku itapi y’umutuku harimo umukinnyi wa film w’Umunyamerika, Jessica Chastain, umunyamideli Bella Hadid wagaragaye muri ibi birori yambaye ikanzu ya Jean Paul Gaultier, Marion Cotillard wagaragaye muri film Annette yafunguye iserukiramuco n’abandi.

Cannes Film Festival yatangijwe ku wa 6 ikazasozwa ku wa 17 Nyakanga uyu mwaka. Yagombaga kuba guhera ku wa 11 kugeza ku wa 22 Gicurasi ariko yigizwa inyuma. Film yitwa ‘Annette’ yamuritswe ku mugaragaro ku itangizwa ry’iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya 74.

Uretse ‘Annette’, ‘Neptune Frost’ yakozwe n’Umunyamerika Saul Williams n’umugore we w’Umunyarwandakazi, Anisia Uzeyman, ikanifashishwamo abanyarwanda batandukanye, izerekanwa muri iri serukiramuco ibe na bwo izamurikwa.

Iyi film yafatiwe amashusho mu Rwanda iminsi mike mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus gitera. Yanonosowe mu bihe bya Guma Mu Rugo. Izerekanwa mu cyiciro cya ‘Quinzaine des Realisateurs’ muri Cannes Film Festival kizwiho kwerekanirwamo film nshya zifite umwihariko.

‘Neptune Frost’ izerekanwa muri film ndende zirenga 20 hamwe n’izindi zirimo “A Chiara” ya Jonas Carpignano, “A Night of Knowing Nothing” ya Payal Kapadia, “Ali & Ava” ya Clio Barnard, “Clara Sola” ya Nathalie Álvarez Mesen, “Hit the Road” ya Panah Panahi n’izindi.

Umujyi wa Cannes uberamo iri serukiramuco uherereye mu Bufaransa. Uherereye mu gace ka Côte d’Azur ku Nkombe y’Inyanja ya Méditerranée mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bufaransa.

Cannes yamamaye cyane kubera ubwiza bw’ikirere cyaho, amaserukiramuco arimo iryo ku rwego mpuzamahanga rya Sinema rihuriramo ibihangange mu bijyanye na sinema birimo n’iby’i Hollywood muri Amerika ndetse n’amamurikagurisha ahuza ibihugu bitandukanye ku Isi.

Andie MacDowell yaserutse mu ikanzu ya Versace
Bella Hadid uzwi mu ruganda rw'imideli muri Amerika yari yabukereye muri ibi birori
Bong Joon-Ho ni uku yaserutse yambaye muri ibi birori
Byari ibicika ubwo iri serukiramuco ryatangizwaga
Dame Helen Mirren yaserutse yambaye ikanzu y'umweru
Helen Mirren yaserukanye ikanzu y'umuhondo ya Dolce & Cabbana
Ibyamamare byitabiriye iri serukiramuco byose byanyuze ku itapi itukura
Itangazamakuru ryari rihari ku bwinshi buri wese arwana no gufata ifoto nziza
Muri ibi birori bamwe bari bambaye udupfukamunwa abandi ntatwo
Nidhi Sunil ni uku yaserutse yambaye
Spike Lee usanzwe ari umuyobozi wa filime akaba ari na we ukuriye akanama nkemurampaka wore a yari yambaye imyambaro ya Louis Vuitton
Umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli Diane Kruger ni uku yaserutse yambaye
Umukinnyi wa filime Maggie Gyllenhaal ni uku yari ameze
Umukinnyi wa filime w'Umunyamerika Jessica Chastain yari yabukereye muri iri serukiramuco
Umunyamideli Candice Swanepoel ni uku yaserutse
Umunyamideli Lorena Rae ni uku yaserutse muri ibi birori yambaye
Umunyamideli w'Umufaransa Didi Stone Olomide ni uku yaserutse yambaye
Umuririmbyi w'Umufaransa Soko ni uku yari yambaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .