00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihuriro ry’abanditsi ba filime ryashimiye Mutiganda wahesheje ishema u Rwanda muri FESPACO

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Ugushyingo 2021 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Abanditsi ba filime mu Rwanda RSU(Rwanda Screenwriters Union) ryashimiye umunyamuryango wabo Mutiganda wa Nkunda wahesheje ishema u Rwanda mu iserukiramuco mpuzamahanga rya filime rizwi nka Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO).

Ni iserukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso ryasojwe mu ijoro rya tariki 23 Ukwakira 2021.

Mu muhango wabereye mu karere ka Rwamagana, Kigabiro ku nzu ifasha abakora sinema ya Joel Karekezi, Mutiganda yashimiwe na bagenzi be.

Ni igikorwa iri huriro ryateguye mu rwego rwo gushimira no kwifatanya n’uyu musore Mutiganda wa Nkunda kwishimira igihembo yegukanye cya filime ifite inkuru nziza (Best script) mu cyiciro ‘Feature film Competition’ acyesha filime ye yise ‘Nameless’.

Muri uyu muhango , Mutiganda yerekanye kandi anashimira itsinda ryamufashije kugira ngo iyi filime igere ku rwego rwo gutsindira igihembo nk’iki.

Ati “Ni filime yakozwe nta mafaranga ahubwo ari ubufatanye bw’abantu. Yakozwe hifashishijwe amafaranga make kandi iba nziza. Ni kubw’imbaraga z’abantu batandukanye.”

Mu butumwa Umuyobozi w‘iri huriro Niyomwungeri Aaron yatanze, yashimiye uyu musore by’umwihariko ku rugendo rutoroshye yakoze ngo agere kuri uru rwego, ashimira abanyamuryango b’iri huriro bakomeje kurihagararira neza .

Ati “Ndashishikariza abanditsi ba filime gukomeza gukora inkuru zabo neza kandi bakazijyana mu maserukiramuco ya sinema hirya no hino ndetse ndabibutsa ko mu 2019 Joël Karekezi yegukanye igihembo kiruta ibindi abicyesha filime ye yise “Mercy of Jungle” muri FESPACO. Ibi bikaba byababera urugero rw’uko ubushobozi buhari.”

Fespaco Mutiganda yatwayemo igihembo ni iserukiramuro rikomeye kurenza andi maserukiramuco abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972.

Mutiganda ntabwo ari we wenyine watsinze muri iri serukiramuco uyu mwaka cyane. Abandi Banyarwanda barimo Kantarama Gahigiri na Fafin Allaih nabo begukanye ibihembo.

Umuyobozi w‘iri huriro Niyomwungeri Aaron na Mutiganda baganiriza bagenzi babo babana mu ihuriro
Ihuriro ry’abanditsi ba filime mu Rwanda ryashimiye Mutiganda wahesheje ishema u Rwanda muri FESPACO
Mutiganda na bagenzi be babana muri iri huriro
Mutiganda (uri hagati) yashimiye bagenzi be bamushyigikiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .