Ifoto ya Tom Cruise yakuruye impaka hagati y’ingabo zirwanira mu mazi n’izo mu kirere

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 Kamena 2018 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Ifoto yashyizwe hanze n’icyamamare muri sinema ya Amerika, Tom Cruise, igaragaza ko yatangiye gukina ikindi gice cya film yitwa ‘Top Gun’ yasohotse mu 1986, yakuruye impaka hagati y’umutwe w’ingabo zirwanira mu mazi n’izo mu kirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Babinyuze kuri Twitter, iyi mitwe y’ingabo yateranye amagambo binyuze kuri iyi foto igaragaza Cruise wakinnye ari Pete "Maverick" Mitchell, ahagaze iruhande rw’indege imeze nka F/A-18 Hornet izwiho kwihuta cyane. Hasi yari yashyizeho ijambo #Day1, bigaragaza ko ari umunsi wa mbere wo gufata amashusho.

Nyuma y’uko iyi foto ishyizwe hanze ndetse bikaza kumenyekana ko yafatiwe ku birindiro by’umutwe w’ingabo zirwanira mu mazi biherereye i Coronado muri Leta ya California, ahafatirwaga amashusho azajya muri film ya Tom Cruise yitwa ’Top Gun: Maverick’, binyuze kuri Twitter, ingabo zirwanira mu kirere zahise zinenga umuvuduko w’indege yakoreshejwe.

Uyu mutwe w’ingabo wavuze ko iyo aza kuba akeneye indege yihuta koko yari gukoresha iyabo yitwa F-15E Strike Eagles kuko ifite umuvuduko wa kilometero zisaga 3000 mu isaha.

Mu gusubiza, ingabo zirwanira mu mazi zifashishije ijambo ryo muri iyi film rigira riti “ Mwibuke basore, nta manota ahabwa umwanya wa kabiri.”

Izirwanira mu kirere nazo ntizagarukiye aho kuko zahise zigaragaza ko iyi ndege ya F-15 ikomeye kandi itazi ibyerekeye umwanya wa kabiri kuko iteka itahana intsinzi.

CNN ivuga ko izi mpaka zarimo gutebya no kwivuga ibigwi hagati y’ingabo zo mu kirere n’izirwanira mu mazi, zatumye abantu benshi bongera kugaruka ku ikorwa ry’igice cya kabiri cya ‘Top Gun’, umushinga watangajwe mu myaka itatu ishize n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo gitunganya sinema cya Skydance, David Ellison.

Igice cya mbere cy’iyi film imaze imyaka isaga 30 isohotse cyavugaga ku nkuru y’umusore wagiye kwiga mu ishuri Navy’s Fighter Weapons School, agahabwa n’umwarlimu w’umusivili amasomo ataratangwaga mu kigo yatumye ahiga abandi.

Igisirikare cya Amerika kivuga ko nubwo bataramenya inkuru izakinwa mu gice cya kabiri cya Top Gun, biteguye gufatanya n’itsinda riri gutegura iyi film kugira ngo ibizaba bikubiyemo bizagaragaze ukuri nyako ku indege zabo z’intambara.

Mu gihe igice cya mbere cyagize uruhare mu gutuma umubare w’abajya mu gisirikare mu myaka ya 1980 na 1990 wiyongera, raporo iherutse gusohorwa na guverinoma igaragaza ko hari ikibazo cy’umubare muto w’abatwara indege z’intambara haba mu ngabo zirwanira mu mazi no mu kirere.

Umukinnyi wa filme Tom Cruise

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza