Ibyo wamenya kuri Zacu Tv, urubuga rukora nka Netflix rubaho filime nyarwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Mutarama 2021 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Iterambere ku Isi riri kwihuta ku muvuduko wo ku rwego rwo hejuru. Ubu ntabwo bikiri ngombwa ko icyo umuntu akeneye cyose agisanga aho kiri kuko internet yabyoroheje.

No muri sinema niko bimeze ubu ntabwo bikiri ngombwa ko umuntu ajya gutonda umurongo ategereje ko abari bazwi nka ba Dj batangaga filime; bamurebera igezweho kuko inyinshi ziri kuri internet.

Mu Rwanda hari filime nyinshi zigezweho kandi zikundwa na benshi ndetse hari abibaza aho bajya bazibona byoroshye batiriwe bashakishiriza ahandi.

Ubu filime nyarwanda zaba izigezweho cyangwa n’izakanyujijeho kera, zisigaye ziboneka kuri www.zacutv.com, urubuga nyarwanda rukora nka Netflix rwashinzwe kugira ngo rufashe abakeneye kureba filime nyarwanda.

Uru rubuga kandi rwashyiriweho kuzamura impano z’abahanzi nyarwanda mu mwuga wa sinema barimo abakinnyi ndetse n’abazikora kugira ngo Abanyarwanda barusheho gukunda ibikorerwa mu Rwanda ndetse babikundishe n’abanyamahanga.

Ni urubuga rugaragara neza kandi runyuraho filime ziyunguruye. Nka filime zinyura kuri Youtube akenshi usanga zitujuje iminota cyangwa zikaba zirimo amatangazo agenda azamo hagati, bityo akabangamira abantu kureba uko bashaka, uru rubuga rwaje kubikemura.

Zacu Tv ifasha gute abahanzi bo muri sinema?

Binyuze mu kigo cyitwa Zacu entertainment ltd gifite mu nshingano zacyo imishinga yo gukora amafilime, igihe iki kigo gifite filime kizakina, gihamagara abakinnyi bafite impano yo gukina binyuze mu matangazo, hibandwa ku baje mu mwuga ku nshuro ya mbere maze bagahabwa amahirwe yo kwerekana impano zabo muri filime nshya iba igiye gukinwa.

Abakora filime nabo bashyiriweho gahunda y’imikoranire n’iki kigo aho berekana filime bakoze, ikigo cyabona yujuje ibisabwa bakumvikana n’ikigo uburyo iyi filime izajya ica ku rubuga rwa zacutv.com kandi ba nyirayo bakishyurwa n’iki kigo.

Kureba filime kuri Zacutv.com bisaba iki?

Umunti yiyandikisha anyuze kuri www.zacutv.com/app/signup cyangwa se kuri app ya ZACU TV ukareba ahanditse SIGN UP. Iyo umaze gushyiramo imyirondoro yawe uhita ukomereza aho wishyurira. Hari ibiciro bitandukanye bitewe n’igihe ushaka kureba. Harimo aho usabwa kwishyura 2$ ku cyumweru, 5$ ku kwezi, 20$ ku mezi atandatu ndetse na 30$ ku mwaka.

Aya mafaranga n’ubwo aza mu madorali ariko iyo ugiye kwishyura bitewe n’igihugu uherereyemo ahita yishyira mu mafaranga mukoresha. Urugero niba uri mu Rwanda ahita yivunja mu mafaranga y’amanyarwanda.

Iyo umaze kwishyura uhita utangira kureba filime zose ziriho .

Ni gute bishyura kuri zacutv.com?

Kuri Zacutv wakwishyura mu buryo bwose bukoroheye. Wakoresha Visa card, PayPal, debit/credit card cyangwa se Mobile Money.

Kwishyura bikorwa unyuze aha: https://www.zacutv.com/app/subscription/buy

Kuri Zacutv.com ubu warebaho filime zigezweho nka City Maid, Seburikoko, Indoto, Bamenya, umurinzi, Papa Sava n’izindi nyinshi. Zacu tv kandi igira application yayo wasanga kuri Playstore cyangwa App store.

Uru rubuga ruriho filime zirenga igihumbi kandi zigenda ziyongera buri munsi. Kuva rwashingwa mu 2018 rumaze kwiyandikishwaho n’abantu barenga 27,000 bareberaho filime.

Zacu tv igira umurongo wa telefoni wo gufasha gusobanurira abantu bashaka kuyikoresha birushijeho. Uwo murongo ni : +250735260069 cyangwa ukandikira zacutv kuri [email protected] no kuri Twitter, Facebook na Instagram.

Ifatabuguzi ryishyurwa mu buryo butandukanye burimo na Mobile Money
Uru rubuga ruboneka muri Appstore
Zacu Tv yaje igisubizo ku bakunzi ba sinema nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .