Ibyo wamenya kuri filime ya ‘The 600’ ivuga ku ngabo za RPA zari muri CND

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Kamena 2019 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Mu gihe u Rwanda ruri kwizihiza imyaka 25 ishize rubohowe, hakozwe filime mbarankuru ivuga ku basirikare 600 bari kuri CND ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga.

Mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba, ku wa 6 Mata uwo mwaka abasirikare 600 bo muri batayo ya gatatu b’ingabo za RPA boherejwe mu nyubako y’Inteko ishinga amategeko yahoze yitwa CND mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Arusha.

Binyuze muri mu bwitange bw’aba basirikare ndetse n’abarokowe nabo, filime mbarankuru hakozwe ‘The 600’ ivuga ku rugendo rwabo mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.

Iyi filime yanditswe inakorwa na Richard Hall ukomoka muri Amerika, muri Great Blue Productions. Uyu yatwaye igihembo cya Emmy Award, akaba asanzwe atunganya ibiganiro bya za televiziyo i Los Angeles. Hall amaze imyaka 25 akora uyu mwuga.

Gutunganya iyi filime yabifashijwemo na A Wize Media y’i Kigali ya Annette Uwizeye ari nayo ihagarariye iyo filime.

Richard Hall avuga ko iyi filime ari ingenzi cyane, ko kandi hari byinshi izigisha abafata icyitegererezo kuri aba basirikare. Hall anavuga ko ari uguha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi filime yerekana ipfundo ry’ubumwe hagati y’abari ingabo za RPA n’abaturage barokowe nazo.

Yagize ati “Nagize ishyaka ryo gukora iyi filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mbikomoye ku Jenoside yakorewe Abayahudi. N’ubwo byari ibintu bibabaje kumenya byinshi kuriyo nk’umwana, nakuye umwuka wo gukora iyi filime muri izo nkuru nabwiwe n’abantu barokowe cyangwa se bashyizw ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bapfane ishema n’icyubahiro ryo kwitangira benshi.”

Kuri Uwizeye ubunararibonye bwo gukora iyi burakomeye, cyane harimo n’ubufatanye hagati y’abakoze ubushakashatsi, abakinnyemo, abakoze make-up, abahoze mu ngabo za RPA, abarokowe n’abandi.

Ati “Binyuze mu maso y’izi ngabo 600 tubona ishusho nto y’urugamba rukomeye rwo kubohora igihugu. Iyi nkuru ni ingenzi kuko ni intambwe imwe mu kuvuga ku rugendo rwo kubohora igihugu ku kiragano kizaza mu yindi myaka.”

‘The 600’ ni imwe mu nkuru zizwi ya batayo ya gatatu yari igoswe n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana ariko ubwo Jenoside yatangiraga abasirikare RPA bakoze ibishoboka ngo bayihagarike.

Iyi nkuru igaragaza abasirikare bakiri bato baratojwe ikinyabupfura. Iyi filime igaragaramo ubutabazi bwabaye ahantu hatandukanye, nk’ubwo mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira 17 Kamena 1994 muri St Paul ahabohowe abasaga ibihumbi bibiri bakanyuzwa ku Kinamba, Gisozi, bagakomereza i Batsinda bakagezwa i Kabuye ahari haramaze gufatwa na FPR Inkotanyi.

Hagaragaramo na Sergeant Theogene uri mu batangiye igitero cya mbere ku ku ngabo zarindaga Habyarimana. Theogene n’abandi bakusanyije abatutsi benshi bo mu gace abo mu muryango we bari batuyemo babanyuza ahantu hagoye harimo na za bariyeri interahamwe ziciragaho abatutsi.

Nyuma umugambi we mwiza waje kuvumburwa maze batangira kuraswa ijoro ryose ariko abo yari arokoye yabagejeje aho bari bagiye amahoro.

Filime inagaragaza uburyo abatutsi barimo abana n’abagore bari bagiye kwicirwa kuri St. Andre, bikaburizwamo n’inka yarogoye Interahamwe zigahitamo kuyibaga, ingabo za RPA zikahagoboka zigatabara abo batutsi.

Iyi filime izerekanwa bwa mbere i Kigali ku wa 3 Nyakanga ndetse ku wa 5 yerekanwe muri Century Cinemas.

Ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu
Annette Uwizeye wafatanyije na Richard Hall gutunganya iyi filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza