00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo kwitega ku gice gishya cya filime La Casa de Papel

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Kanama 2021 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Igice cya gatanu ari nacyo cya nyuma cya Money Heist cyangwa se La Casa de Papel yaciye ibintu mu minsi yashize igiye kujya hanze, ndetse benshi amatsiko ni yose.

Iyi filime igice cyayo cya gatanu cya mbere kizajya hanze ku wa 3 Nzeri mu gihe ikindi kizajya hanze ku wa 3 Ukuboza uyu mwaka. Ibi bice bya nyuma byose bizaba bifite episode 10 kuko buri kimwe kizaba gifite bitanu.

Mu minsi yashize nibwo agace gato k’integuza kuri filime kagiye hanze abantu benshi batangira kwitegura kuzayihera amaso.

Iki gice cyumvikanamo Tokyo avuga uko amerewe aho mu gihe cy’amasaha 100 we na bagenzi be bari bamaze muri banki akavuga ko kuri we byabaye nk’imyaka 100. Agaragaza ko kubura inshuti ye magara (Nairobi wishwe mu gice cya kane) nabyo bimushengura umutima.

Muri iki gice hagaragaramo Colonel Tamayo abwira igisirikare ko nta kindi kintu kigomba gukorwa ari ukurasa ariya mabandi aba yafashe banki.

Byitezwe ko hazagaragaramo ubuzima butamenyekanye bw’ahahise ha Tokyo

Muri iyi filime harimo abakinnyi nka Ursula Corbero (Tokyo), Alvaro Morte (Professor), Itziar Ituno (Raquel Murillo), Pedro Alonso (Berlin), Miguel Herran (Rio), Jaime Lorente (Denver), Esther Acebo (Monica Gaztambide), Enrique Arce (Arturo Roman), Rodrigo de la Serna (Palermo), Darko Peric (Helsinki), Najwa Nimri (Alicia Sierra), Hovik Keuchkerian (Bogota), Luka Peros (Marseille), Belen Cuesta (Manila), Fernando Cayo (Luis Tamayo), Fernando Soto (Angel Rubio), Jose Manuel Poga (Cesar Gandia) na Mario de la Rosa (Suarez).

Mu 2017 Netflix nibwo yegukanye uburenganzira bwo kuyerekana ku Isi yose, igice cya mbere cyerekanwa kuva mu Ukuboza 2017, icya kabiri muri Mata 2018 n’icya Gatatu kuva muri Nyakanga 2019.

Ni filime ikundwa cyane n’abaryoherwa no kureba filime zirimo imirwano (Action) kandi zifite inkuru zikomeye, igaruka ku itsinda ry’amabandi umunani, agenda yiha amazina agendeye ku mijyi. Igice cyayo cya kane cyagiye hanze muri Mata umwaka ushize.

Iyi filime La Casa de Papel (Money Heist) izajya hanze vuba aha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .