Ibyihariye kuri Tomb Raider, filime igaragaramo imirwano n’imbaraga zidasanzwe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 Werurwe 2018 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ukwezi kurenga abakunzi ba sinema by’umwihariko izigaragaramo imirwano n’imbaraga zidasanzwe baryoherwa na ‘Black Panther’ ikomeje kubica hirya no hino ku Isi, kuri ubu hakomeje gusohoka izindi nazo zisa n’izihanganye nayo zirimo iyitwa ‘Tomb Raider’, ifitanye isano n’umukino wa mudasobwa.

Tomb Raider yerekanywe bwa mbere tariki 7 Werurwe 2018 muri Indonesia, yakinnwe hagendewe ku mikino ya mudasobwa nayo ifite iri zina yatangiye gushyirwa hanze kuva mu 1996. Ifitanye isano rya hafi n’uwasohotse mu 2013.

Iyi filime ikomeje kwerekanwa n’inzu ya Century Cinemas yerekana sinema mu Rwanda, igaruka ku buzima bwa Lara Croft, wavumbuye irengero rya se wari waragiye ubwo yari afite imyaka irindwi gusa, nyuma yo gusanga mu biro bye amashusho amubwira aho yagiye n’uburyo hari itsinda rishaka kwifashisha ubushakashatsi bwe mu kurimbura Isi.

Croft yiyemeza gufata urugendo akerekeza ku mva yari ku kirwa kidasanzwe bikekwa kiri mu Buyapani, aho se yaherukaga kugaragara bwa nyuma. Uyu mukobwa uba warakuze atagira ubwoba aba agomba kurwana urugamba rwo kumenya iherezo ry’umubyeyi we, guhangana n’umutwe ushaka gukoresha imbaraga zidasanzwe bivugwa ko zari zifitwe n’Umwamikazi Yamatai wari warahashyinguwe ari muzima.

Alicia Amanda Vikander w'imyaka 29 ukomoka muri Suède yakinnye muri Tomb Raider yitwa "Lara Croft"

Uretse Tomb Raider iza mu zifitanye isano n’imikino ya mudasobwa zivugwaho kuba zaragerageje kwisanisha nayo neza, abakunzi ba sinema zigaragaramo imirwano bashobora no kureba iyitwa ‘Red Sparrow’ igaragaramo Jennifer Lawrence wamenyekanye cyane mu ruhererekane rwa ‘Hunger Games’, aho akina ari umukinnyi w’imena.

Igaruka kuri Dominika Egorova (Jennifer Lawrence), uba usanzwe ari umubyinnyi wabigize umwuga, nyuma yo guhura n’imvune akinjizwa muri ‘Sparrow School’, Ishami ry’Ubutasi ry’Abarusiya riba ritegeka abaririmo gukoresha umubiri wabo nk’intwaro.

Egorova uba waratojwe kwigarurira imitima y’abagabo agamije kubakuramo amakuru, aza kwisanga akorera impande ebyiri arizo Abarusiya n’Ikigo cy’Amerika gishinzwe ubutasi (CIA). Ese uku gukorera abanzi babiri bimusiga amahoro?

Abakunzi ba film zisekeje n’abo ntibibagiranye kuko Century Cinemas ikomeje kwerekana ‘Game Night’ igaragaramo abakinnyi nka Rachel McAdams wamenyekanye muri ‘The Notebook’ na Jason Kent Bateman wamenyekanye muri ‘Horrible Bosses’ igice cya mbere n’icya kabiri.

Max (Bateman) na Annie (McAdams) baba ari abakunzi b’imikino ndetse ari nayo yabahuje bikavamo kubana, bitabira ibirori biba byateguwe n’umuvandimwe wa Max witwa Brooks, ubwo uyu yashimutwaga, bo n’inshuti zabo batangiye kubona ko ibyo bafataga nk’ijoro ryo kwinezeza atari ko bimeze.

Uretse izi kandi, Century Cinemas irateganya gutangira kwerekana izindi filime zirimo “Peter Rabbit” iri mu cyiciro cy’izisekeje; “Paul Apostle of Christ”, igaruka ku ifungwa ry’Intumwa Pawulo; “Ready Player One” igaragaramo ikoranabuhanga ridasanzwe na “Gringo” igaragaramo abakinnyi bakomeye nka Charlize Theron na David Oyelowo wakinnye muri ‘‘Queen of Katwe’’ ndetse na Paris Jackson, umukobwa rukumbi wa nyakwigendera Michael Jackson.

Wifuza kumenya byinshi kuri filime ziri kwerekanwa ndetse n’izizasohoka mu minsi ya vuba wasura urubuga rwa century Cinemas arirwo http://centurycinemas.rw/

Abakunzi ba filime zisekeje ntibakwiye gucikwa na Game Night
Red Sparrow ivuga ku ntasi zitozwa gukoresha umubiri wazo nk'intwaro nayo ikomeje kwerekanwa na Century Cinemas

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza