Imfura Sano Kennedy ukuriye iyi sosiyete akaba ari na we wanditse Filime yise ’Nyiramirindi’ yavuze ko bayitekereje kubera ko babonye ko abakora filime mu Rwanda hari ubuzima bumwe birengagiza.
Yagize ati “Ni filime y’uruhererekane igiye kugaragaza ubuzima bw’abantu bafite ubumuga. Ubuzima bacamo aho batuye, uko urushako rwabo ruba rumeze. Abana babyara uko baba babayeho. Iyi filime izaba inubakiye ku rukundo rurimo ubuhemu ndetse no ku buzima bwa kera.”
Yakomeje ati “Twatekereje iyi filime bitewe n’ubuzima nanyuzemo. Numvaga ko nkwiye kubusangiza abandi. Ikindi twari turi kubona, ni uko filime zihari hari ibyo zibura.”
Imfura Sano Kennedy yavuze ko yatekereje guhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo azane amaraso mashya muri sinema cyane ko usanga muri uru ruganda hahoramo amazina amwe yisubiramo.
Igice cya mbere cya Filime ’Nyiramirindi’ kizajya hanze mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Reba agace gato ka Filime ’Nyiramirindi’




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!