00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaga wamenyekanye nka Ngenzi yaciye ibintu kuri Twitter

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ugushyingo 2021 saa 03:24
Yasuwe :
0 0

Ku rubuga rwa Twitter Daniel Gaga wamenyekanye nka Ngenzi ari kuza imbere mu bigezweho biri kuvugwa mu Rwanda, ndetse benshi bari gutera urwenya bakurikije uko bamuzi muri filime zitandukanye yakinnyemo.

Uyu mugabo muri filime nyinshi agaragaramo ari umugabo w’amahane menshi kandi w’umugome cyangwa umugambanyi.

Kubera kuntu akunze kugaragara muri filime niho abakoresha Twitter mu Rwanda guhera ku mugoroba w’ejo batangiye kumutaramiraho. Bose bari gutebya bagaragaza ubusanzwe ibintu bidahuye.

Hari nk’uwifashishije ifoto y’uyu mugabo arangije ati “Ngenzi iyo imvura imuguyeho, niyo inyagirwa.”

Uwitwa @bahizi_brice we yanditse ati “Ngenzi ashobora kwica umuntu kubera kumureba gusa. Abanyabigwi bavuga ko yigeze kwica urupfu ubwarwo ndetse yabikoze n’urutoki rumwe.”

Hari uwanditse agaragaza hari igihe ahamagara umurongo wa Polisi umuntu akoresha afite ikibazo akeneye ko imufasha, Ngenzi we akawuhamagara ashaka kumva ko bameze neza gusa.

Hari n’undi wanditse ati “Ngenzi ntabwo akenera guhumeka, ahubwo guhumeka biramukenera.”

@mugisha885 yanditse agaragaza ko Ngenzi ubwe yigeze kuvuga ijambo nabi, inkoranyamagambo yose igahindurwa. Ati “Ngenzi rimwe yigeze kuvuga ijambo nabi, bahita bahindura inkoranyamagambo.”

Undi yanditse agaragaza ko Ngenzi yigeze kujya mu bitaro aho kugira ngo avurwe bikarangira avuye abaganga mu byumweru byinshi. Uwitwa @Musekere1 we yanditse ati “Ngenzi iyo aje kugusura iwawe, birangira ari wowe uhindutse umushyitsi.”

Uyu mugabo mu kiganiro yigeze guha Yago TV Show yavuze ko akenshi iyo agiye gukina yiyambura isura asanganywe, akajya neza muri role yahawe muri filime runaka.

Ati “Iyo njyewe ndi aho turi gufatira amashusho ya filime, niyambura kuba njye usanzwe ahubwo nkaba wa wundi uyoboye filime yambwiye ko mba we.”

Ngenzi yamenyekanye muri filime nka ‘Shake hands with the devil’, ‘Rwasibo’, ‘Ryangombe’ ‘Ikigeragezo cy’ubuzima’ cyanatumye amenyekana nka Ngenzi , ‘Ikirara’, ‘Nkuba’ n’izindi nyinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .