00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime zirenga 40 zigiye gukurwa kuri Netflix mu minsi iri imbere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Gicurasi 2021 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwa Netflix rumaze kubaka izina mu kwerekana filime binyuze kuri internet, rugiye gukura zimwe muri filime n’ibiganiro byari bisanzweho mu bishobora kurebwaho.

Ubutumwa buri kuri uru rubuga rugaragaza ko izi filime n’ibiganiro bigiye gukurwaho kubera ko amasezerano bari bafitanye na ba nyirabyo yarangiye kandi bakaba batakomeza kubyemera batabifite uburenganzira.

Abari basanzwe izi filime n’ibiganiro bazajya bafungura uru rubuga mbere yo kwerekwa icyo bashaka , bazajya babanza bahabwe ubutumwa bwerekana filime imwe muri filime zigiye gukurwaho.

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi filime zirimo The Apostate, Bheemayan, Chhota Bheem Ka Romani Adventure na Jeepers Creepers igice gatatu.

Ku wa 11 Gicurasi izirimo The Beginning of Life: The Series, Katie na Support the Girls nazo zizakurwaho. Ku wa 12 Gicurasi Ha Unlimited izakurwa kuri uru rubuga. Ku wa 13 Gicurasi izirimo Leo the Lion, Magic Snowflake, Santa’ Apprentice, Scandal in Sorrento, The Sign of Venus na Trick or Treaters nazo zizakurwaho.

Ku wa 14 na 15 Gicurasi Netflix izakura ku rubuga rwayo filime nka The Social Network, Aadu 2, American Wedding, Attack the Devil: Harold Evans and the Last Nazi War Crime, Cake, Chalay Thay Saath, Elizabeth: The Golden Age, Fast Color, Inside Man, The Intent, Learning Time with Timmy, Love in 7 Days, Monster Math Squad, Oblivion, RBG, Role Models, Sorry to Bother You, Super Why!, Thanks for Sharing na 20 Feet From Stardom.

Ku wa Gicurasi uru rubuga ruzasiba filime zirimo , Follow Me, Life of the Party na Sensitive Skin.

Netflix yashinzwe mu 1997 i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho ifite icyicaro. Yatangijwe na Reed Hastings na Marc Randolph.

Netflix bivugwa ko umubare w’abayireba ku Isi, ari kimwe cya gatatu cy’abantu bajya kuri Internet bose.

Iyi sosiyete igura filime n’ibindi biganiro bikunzwe bigaca ku rubuga rwayo, uretse ko hari n’amafaranga ishora mu gukora ibyayo.

Netflix irebwa mu bihugu birenga 190 hirya no hino ku Isi, aho ifite abakiliya basaga miliyoni 200. Yabonye abayikoresha bashya bagera kuri miliyoni 16 mu ibi bihe bya Coronavirus ndetse iza no mu bigo bicurizwaho filime byabonye agatubutse mu bihe abantu hafi ya bose ku Isi bari bari muri Guma mu Rugo.

Filime zirenga 40 zigiye gukurwa kuri Netflix mu minsi iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .