00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime z’Abanyarwanda zacanye umucyo muri FESPACO

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Filime eshatu z’Abanyarwanda zari ku rutonde rw’izihataniye ibihembo mu iserukiramuco rya sinema rya Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO), zose zahawe ibihembo.

Izi filime zari muri 239 zakozwe n’Abanyafurika zari zihatanye mu byiciro bitandukanye.

Ibi bihembo bya sinema byatanzwe mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso.

Iri serukiramuco ryari rihatanyemo Abanyarwanda batatu barimo Kantarama Gahigiri, Fafin Allaih na Mutiganda wa Nkunda wagize uruhare mu kwandika Filime nka City Maid na Seburikoko.

Mutiganda wa Nkunda yegukanye igihembo cya filime ifite inkuru nziza (Best script) mu cyiciro ‘Feature filim Competition’ abicyesha filime ye yise ‘Nameless’ cyangwa se ‘Les Anonymes’ mu gifaransa. Iyi filime ya Mutiganda wa Nkunda irimo abakinnyi nka Yves Kijyana na Colombe Mukeshimana.

Umunyarwandakazi Kantarama yegukenye igihembo cyiswe ‘Paulin d’Or’, ari nacyo nyamukuru mu cyiciro cya filime ngufi (short film documentary).

Yegukanye iki gihembo abicyesha filime ‘Ethereality’ yakiniwe mu Busuwisi ahitwa Winterthur.

Alliah Fafin ni undi wegukanye igihembo cyiswe ‘Poulin d’argent’, kikaba igihembo cya kabiri mu cyiciro cya filime ngufi (short film fiction).

Igihembo nyamukuru muri iri serukiramuco cya Étalon de Yennenga cyahawe Khadar Ahmed wo muri Somalia, abicyesha filime yise ‘The Gravedigger’s Wife’ yanditse akanayobora.

Uyu mugore w’imyaka 40 y’amavuko ntiyari mu muhango wo gutanga ibi bihembo. Yahigitse abatunganya filime bo mu bihugu 15 bari bahataniye iki gihembo. Filime yegukana igihembo l’Étalon de Yennenga ihabwa igihembo kingana n’asaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu 2019, iki gihembo cyegukanywe n’Umunyarwanda Joël Karekezi abicyesha filime ye yise “Mercy of Jungle” mu birori byanitabiriwe na Perezida Paul Kagame. Icyo gihe u Rwanda rwahawe umwihariko nk’ikigihugu cyarimo nk’umushyitsi w’imena.

Fespaco ni iserukiramuro rikomeye kurenza andi maserukiramuco abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972.

Mutiganda wa Nkunda yahembwe kubera filime yise 'Nameless'
Kantarama yahawe igihembo cyiswe 'Poulin d'Argent' cya mbere mu cyiciro cya filime ngufi
Filime 'Amani' ya Fafin Alliah yegukanye igihembo Poulin d’argent’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .