00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime Nyarwanda zahawe umwihariko mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Sinema mu Busuwisi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Filime Nyarwanda zirenga 10 ziri ku rutonde rw’izigomba kwerekanwa ndetse zigahabwa umwihariko mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Sinema ribera i Fribourg mu Busuwisi (Fribourg International Film Festival: FIFF).

Iri serukiramuco ryatangiye ku wa 16 rikazarangira ku wa 25 Nyakanga 2021. Rizerekana filime zirenga 139 zo mu bihugu 51.

Umuhango wo kuritangiza wabimburiwe n’indirimbo z’abahanzi banyuranye
n’imbwirwaruhame byatanzwe na Alain Berset, umwe mu bagize Inama Nkuru y’Ubuyobozi bwa Leta y’u Busuwisi; Mathieu Fleury, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi bwa FIFF; Thierry Jobin, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FIFF ndetse n’abayobozi batandukanye ba Kanto ya Fribourg.

U Rwanda ni cyo gihugu cyonyine cya Afurika cyahawe umwanya wihariye muri iri serukiramuco muri kimwe mu bice birigize cyiswe "Nouveau Territoire” kuko ruri mu bihugu aho sinema itaramara igihe kinini ivutse.

Biteganijwe ko hazerekanwa filime zirenga 11 zo mu Rwanda. Muri zo harimo "King Solomon’s Mines", "100 Days" , "Gardiens de la Mémoire" , "Munyurangabo", "Mon Voisin", "Mon Tueur" , "Matière grise", "Imbabazi: Le Pardon", "La Miséricorde de la Jungle", "Nameless" na "Notre-Dame du Nil".

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi akaba anaruhagarariye mu Muryango w’Abibumbye n’Imiryango Mpuzamahanga ikorera i Genève, Rwakazina Marie Chantal, yitabiriye iri serukiramuco n’ikiganiro nyunguranabitekerezo aho yashimangiye ko Leta y’u Rwanda ifite ubushake bwo guteza imbere uruganda rwa sinema.

Yavuze ko u Rwanda rufite intego yo kwifashisha umutungo kamere warwo, ahantu nyaburanga, umurage ndangamuco ndetse n’amateka y’igihugu kugira ngo rube ahantu hambere hategurirwa amafilime mpuzamahanga.

Kugira ngo ibyo bigerweho, Ambasaderi Rwakazina yamenyesheje abitabiriye iki kiganiro ko mu 2019 hashyizweho urwego rukurikirana ibya filme mu Rwanda (Rwanda Film Office/RFO) rubarizwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Hashyizweho kandi Ihuriro Mpuzamahanga Ngarukamwaka rya Kigali "Kigali Audio-visual Forum" rihuza abakinnyi batandukanye mu nganda za filime, baturutse hirya no hino ku Isi kugira ngo bungurane ibitekerezo, bigire ku bikorwa byiza byagezweho n’abandi bazobereye mu gukora amajwi n’amashusho ndetse banafatanye n’u Rwanda.

Ambasaderi Rwakazina yashimangiye ko hakenewe amasezerano y’ubufatanye mpuzamahanga n’ibihugu byateye imbere mu rwego rwo gushyigikira ndetse no guteza imbere urwego rw’amajwi n’amashusho mu Rwanda hagamijwe gushinga ikigega cy’igihugu cya Sinema n’ishuri rya Sinema mu myaka itatu iri imbere.

Umuyobozi w’iki kiganiro ndetse n’abari bacyitabiriye babajije ibibazo binyuranye Kantarama, Dusabejambo na Karekezi impamvu filime zabo nyinshi zifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uko babona ejo hazaza ha filime mu Rwanda.

Bavuze ko ari inshingano zabo kwibuka Jenoside kandi ko amateka yayo afitanye isano n’ubuzima bwabo ariko ko hari imishinga yindi ya filime bafite idafitanye isano n’amateka ya Jenoside.

Bongeyeho ko ahazaza h’uruganda rwa sinema mu Rwanda hatanga icyizere kuko hari urubyiruko rufite impano kandi rushishikajwe n’uyu mwuga. Ibyo byiyongeraho ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda mu kubashyigikira.

Abari bitabiriye bishimiye filime bamurikiwe
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi akaba anaruhagarariye mu Muryango w’Abibumbye n’Imiryango Mpuzamahanga bikorera i Genève, Rwakazina Marie Chantal, ubwo yatangaga ubutumwa mu ifungurwa rya iserukiramuco
Thierry Jobin, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FIFF avuga ijambo ryo gufungura iserukiramuco
Amb. Rwakazina aganira n'abitabiriye iserukiramuco
Amb. Rwakazina aganira na Thierry Jobin, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FIFF n'abo bafatanyije
Uhereye iburyo: Serge Gumy; Umwanditsi Mukuru wa Liberté (Ikinyamakuru cyo mu Busuwisi) Kantarama Gahigiri; Ambasaderi Rwakazina Marie Chantal; Joël Karekezi, Marie Clémentine Dusabejambo na Thierry Jobin
Uhereye ibumoso: Kantarama Gahigiri, Joël Karekezi na Marie Clémentine Dusabejambo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .