00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ‘Neptune Frost’ yifashishijwemo abanyarwanda igiye kumurikirwa muri Cannes Film Festival

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Kamena 2021 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Filime ‘Neptune Frost’ yakozwe n’Umunyamerika Saul Williams n’umugore we w’Umunyarwandakazi Anisia Uzeyman, ikanifashishwamo abanyarwanda batandukanye igiye kwerekanwa muri Cannes Film Festival 2021 abe nabwo izamurikwa.

Iyi filime yafatiwe amashusho mu Rwanda iminsi mike mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus gitera. Yanononsowe mu bihe bya Guma Mu Rugo. Izerekanwa mu cyiciro cya ‘Quinzaine des Realisateurs’ muri Cannes Film Festival kizwiho kwerekanirwamo filime nshya zifite umwihariko.

Ivuga ku bintu bitandukanye bitavugwaho rumwe na benshi. Kimwe mu bivugwamo harimo uburyo ibihugu biteye imbere binyunyuza ubukungu bw’ibihugu byitwa ko bikiri mu nzira y’amajyambere.

Irimo abakinnyi batandukanye b’abanyarwanda barimo Cheryl Isheja na Kaya Free akaba ari nabo bakinnyi b’imena. Harimo Eric Ngangare, Eliane Umuhire, Natacha Muziramakenga, Annick Kamanzi, Kivumbi, Becky Mucyo, Manzi Mbaya, Michael Makembe n’abandi.

‘Neptune Frost’ izerekanwa muri filime ndende zirenga 20. Izerekanwa hamwe n’izindi zirimo “A Chiara” ya Jonas Carpignano, “A Night of Knowing Nothing” ya Payal Kapadia, “Ali & Ava” ya Clio Barnard, “Clara Sola” ya Nathalie Álvarez Mesen, “Hit the Road” ya Panah Panahi, “Magnetic Beats” Vincent Maël Cardona, “The Hill where Lionesses Roar” ya Luàna Bajrami “Fragments” ya Jean-Gabriel Périot , “The Souvenir Part II” Joanna Hogg n’izindi nyinshi.

Saul Williams wayoboye ifatwa ry’amashusho y’iyi filime yagaragaje ko yishimiye kuba iyi filime igiye kwerekanwa mu iserukiramuco rikomeye nka Cannes. Ashimira buri wese watanze umusanzu mu ikorwa ryayo.

Cannes Film Festival iteganyijwe kuba guhera ku wa 6 kugeza ku wa 17 Nyakanga uyu mwaka. Yagombaga kuba guhera ku wa 11 kugeza ku wa 22 Gicurasi ariko yigizwa inyuma.

Filime yitwa ‘Annette’ izamurikwa ku mugaragaro ku itangizwa ry’iri serukiramuco ndetse ni nayo izarifungura iri serukiramuco rizaba riba ku nshuro ya 74.

Umujyi wa Cannes uberamo iri serukiramuco uherereye mu Bufaransa. Uherereye mu gace ka Côte d’Azur ku Nkombe y’Inyanja ya Méditerranée mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bufaransa.

Cannes yamamaye cyane kubera ubwiza bw’ikirere cyaho, amaserukiramuco arimo iryo ku rwego mpuzamahanga rya Sinema rihuriramo ibihangange mu bijyanye na sinema ndetse n’amamurikagurisha ahuza ibihugu bitandukanye ku Isi.

Filime ‘Neptune Frost’ yakozwe n’Umunyamerika Saul Williams n’umugore we w’Umunyarwandakazi Anisia Uzeyman

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .