00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime Inshuti Friends yagarutse mu isura nshya

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 Kanama 2021 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Filime y’uruhererekane Inshuti Friends yakunzwe na benshi kuri YouTube igice cyayo cya kabiri kigiye gusohoka, aho kizagaragaramo impinduka nyinshi cyane mu bakinnyi.

Inshuti Friends yanditswe mu 2013 na Misago Wilson, umenyerewe mu gukora Filime Nyarwanda, yamamaye bitewe n’abakinnyi bayigaragayemo cyane Ngiga na Njuga batembagazaga imbaga.

Mu gice cya mbere hagaragaramo Niyitegeka Gratien akina nka Ngiga ndetse na Ngabo Léon ukina nka Njuga. Aha Ngiga yakinaga ari umukozi wo mu rugo rwo kwa Kalisa Ernest uzwi nka Samusure.

Uru rugo rwahoragamo intonganya no kutumvikana hagati ya Njuga wari murumuna wa Samusure ashaka kuba umuhanzi. Ngiga yasanze mu mujyi ari umukozi wo mu rugo yaramwijeje kubimufashamo.

Bitewe n’abakinnyi n’uko yari yanditswe, byatumye ikundwa n’imbaga gusa igice cya mbere kirangiye, abayikunze bategereje icya kabiri baraheba.

Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe kuko kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Kanama 2021, hatanzwe integuza y’igice cya kabiri.

Mu gice cya mbere iyi filimi yari ishingiye ku bahungu babiri ariko mu gice cya kabiri izaba ishingiye ku bakobwa. Muri iki gice kandi hagiye kugaragaramo abakinnyi bashya nka Digidigi, Rufonsina n’abandi.

Izindi mpinduka zabaye mu Nshuti Friends ni uko ubu izajya ica ku rubuga ’Zacu TV’ ruzwiho gutambutsa Filime Nyarwanda, mbere ikaba yaranyuzwaga kuri YouTube.

Misago Wilson uyobora Zacu TV, sosiyete izwiho gutegura nyinshi muri filime zikunzwe mu Rwanda, ari na we wari watunganyije Inshuti Friends igice cya mbere yabwiye IGIHE ko bagiye gutangira gusohora igice cya kabiri nyuma y’ubusabe bw’abantu batandukanye.

Yagize ati “Abantu bakunze kudusaba ko twagarura iyi filime bakunze, icyakora bitewe n’uko twifuzaga impinduka, ni yo mpamvu twahinduye abakinnyi.”

Uyu mugabo yavuze ko iyi filime izagaragaramo abakinnyi batari bayimenyerewemo ariko basanzwe bazwi muri sinema Nyarwanda nka Rufonsina, Digidigi n’abandi.

Kugeza ubu igice cya kabiri cy’iyi filime kigeze kure kirangizwa gutunganywa.

Misago yagize ati “Ubu turi mu mirimo yo kuyitunganya amashusho yo twarangije kuyafata. Nibaza ko mu mpera z’uku kwezi izaba yatangiye gusohoka.”

Urubuga rwa Zacu TV izajya icaho, rusanzwe runyuraho amafilime Nyarwanda atandukanye nka "Seburikoko", "City Maid", "Ejo si Kera", "Bamenya" n’izindi zikunzwe.

Misago Willson yavuze ko Inshuti Friends yagaruwe ku busabe bw'abakunzi bayo
Filime Inshuti Friends igiye kugaruka mu isura nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .