Dwayne Johnson wamamaye nka The Rock yavuze u Rwanda mu gice giheruka cya Fast & Furious

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Kanama 2019 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Dwayne Johnson wamamaye nka The Rock yavuze u Rwanda mu gice giheruka cya filime y’uruhererekane ya Fast & Furious akinamo yitwa Hobbs.

Benshi mu bakunzi ba filime banyuzwe na “Fast & Furious:Hobbs & Shaw” irimo Dwayne Johnson na Jason Statham, bakina nka Luke Hobbs na Deckard Shaw.

Muri iyi filime hagaragaramo kandi Idris Elba uri mu byamamare bifite impano nyinshi kandi zihariye, zirimo gukina filime kwandika, kuririmba n’izindi.

Hobbs na Shaw baba bafitanye ubumwe ku buryo hari naho muri filime Hobbs yibutsa Shaw ibyo yigeze kumubwira bari kumwe mu Rwanda, akagira ati “Ibyo nakubwiye gusa mu Rwanda? ”

Hobbs & Shaw yerekanwe bwa mbere muri Dolby Theatre i Hollywood ku wa 13 Nyakanga 2019, itangira gusakazwa mu byumba byekerekanirwamo filime muri Amerika ku wa 2 Kanama 2019.

Iyi filime y’imirwano yayobowe na David Leitch yandikwa na Chris Morgan na Drew Pearce ku gitekerezo cya Morgan.

Iyi filime ivuga kuri virusi, Snowflake, ishobora gukoreshwa mu kwica miliyoni z’abantu iba ari iya sosiyete y’ibyihebe ya Eteon yo muri Ukraine. Ihanganisha abakozi b’ibiro by’ubutasi n’ibyihebe bamwe bakahasiga ubuzima.

Kuba ibyamamare bitandukanye bikomeje kugaragaza u Rwanda ni kimwe mu byerekana ari igihugu gikomeje kuba ubukombe ku Isi, binyuze cyane mu bukerarugendo.

Muri Werurwe 2019 icyamamare muri sinema, Nikolaj Coster-Waldau, wubatse izina muri filime y’uruhererekane ya Game of Thrones yasuye u Rwanda, aganira n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Yahavanye isura nziza y’uko igihugu gihagaze ndetse yanabihamirije mu kiganiro cya Ellen Show gikorwa n’Umunyarwenya Ellen DeGeneres.

Ibihe uyu mugabo yagiriye mu Rwanda byagarutsweho mu kiganiro Ellen DeGeneres yamutumiyemo. Ellen yabajije Nikolaj uko yabonye u Rwanda ubwo yarusuraga ndetse anamubaza niba azi ko ari kuhubaka ikigo cyita ku ngagi cyizitwa Ellen DeGeneres Campus.

Nikolaj w’imyaka 48 yavuze ko yatangajwe no kuba yarasanze abanyarwanda bazi Game of Thrones yakinnyemo kandi buri wese wayirebye akayikunda byimazeyo banashishikajwe n’agace gashya.

Nikolaj yakomoje no ku isuku yasanze mu Rwanda, agaruka ku bikorwa bitandukanye birimo n’umuganda ngarukakwezi ukorwa n’abaturage.

Reba agace gato k’iyi filimi igezweho muri iki gihe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza