00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dahlia Sky wamenyekanye mu gukina filime za ‘pornographie’ muri Amerika yapfuye yiyahuye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Umukobwa w’imyaka 31 wamenyekanye mu ruganda rwa filime za ‘pornographie’ muri Amerika witwa Dahlia Sky yasanzwe mu modoka ye yapfuye bikekwa ko yaba yiyahuye.

Uyu mukobwa yasanzwe mu modoka ye yapfuye afite ibikomere by’amasasu. Yapfuye mu gihe ku wa 10 Kanama 2021 yari kuba yujuje imyaka 32.

New York Post yatangaje ko Polisi iri gukora iperereza ngo irebe niba uyu mukobwa yaba yiyahuye nk’uko byaketswe na benshi inkuru y’urupfu rwe ikimara kumenyekana.

Uyu mukobwa yapfuye nyuma y’aho yari asanzwe afite kanseri y’ibere ndetse akaba yari amaranye igihe uburwayi bw’agahinda gakabije.

Polisi yatangaje ibizamini byagiye gukorerwa umurambo we, nyuma yabyo ikaba aribwo izatangaza icyamuhitanye.

Axel Braun usanzwe atunganya filime akaba ari umwe mu bakoranye nawe, yabwiye AVN Magazine ko uyu mukobwa yari umunyamutima mwiza ariko akaba yaragiye agira ibibazo nyuma yo kurwara kanseri.

Ati “Yari umuntu usabana cyane kandi afite umutima mwiza, ariko ku bw’amahirwe make uburwayi bwa kanseri y’ibere bwatumye arwara agahinda gakabije. Umutima wanjye nywerekeje ku muryango n’abamukundaga.”

Sky Dahlia yatangiye gukina filime benshi bakunze gutazira iz’abakuze mu 2010 akoresha izina rya Bailey Blue. Nyuma yaje guhindura izina bitewe na sosiyete ikora imyambaro yavugaga ko ariyo yarikuyeho.

Yakinnyi muri filime nyinshi za ‘pornographie’ ndetse yegukanye ibihembo bitandukanye muri uru ruganda. Yakundaga kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ibijyanye n’uburwayi bwe bwa kanseri y’ibere ndetse n’ihungabana ryaturutse ku burwayi bw’agahinda gakabije yari amaranye iminsi.

Uyu mukobwa biri gukekwa ko yiyahuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .