Bwa mbere mu mateka, filime ngufi y’Umunyarwanda ishobora guhatanira ibihembo bya Oscars

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Filime yitwa ‘I Got My Things And Left’ ya Philbert Aimé Sharangabo Mbabazi iherutse kwegukana igihembo mu iserukiramuco rya ‘International Short Film Festival Oberhausen’ ribera mu Budage, ishobora guhatana mu bihembo bikomeye ku Isi muri Sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizwi nka ‘Oscars’.

Kugira ngo filime ngufi yemererwe guhatana muri ibi bihembo bya Oscars bisaba kuba yaregukanye igihembo gikomeye kirimo nka Academia de Las Artes y Las Ciencias Cinematograficas de España [Goya], Académie des Arts et Techniques du Cinéma [césar], Academy of Canadian Cinema & Television, International Short Film Festival Oberhausen ribera mu Budage ari naryo filime ya Mbabazi iherutse kwegukana n’ayandi.

Filime ya Mbabazi niyo ya mbere y’Umunyarwanda ibashije guca aka gahigo ko kuba imwe muri filime ngufi ku isi zemerewe gusaba kuzahatana mu bihembo bya Academy Awards ‘Oscars’.

Mbabazi yabwiye IGIHE ko ari iby’agaciro kuri we ndetse no ku ruganda rwa sinema nyarwanda muri rusange kuko ari ubwa mbere bibaye kuri filime ngufi, yemeza ko ari ikintu cyerekana ko uru ruganda ruri gutera imbere.

Kugira ngo filime ya Mbabazi izahatane muri ‘Oscars 2020’ arasabwa kwandika abisaba, urupapuro rwe akaruherekesha icyemezo cyerekana ko yegukanye igihembo mu iserukiramuco rya International Short Film Festival Oberhausen ribera mu Budage.

Nyuma muri filime ziba zaturutse imihanda yose ku Isi, hazakurikiraho gutoranya filime ijana zihiga izindi, hatoranywe 50, nyuma haze gutoranywa 10 n’eshanu zijya mu cyiciro cya nyuma.
Avuga ko n’ubwo ari urugendo rutoroshye ari ibintu bishoboka cyane agasaba abanyarwanda kuzamuba hafi mu gihe azaba yagize amahirwe filime ye igatoranywa.

Filime ya Mbabazi ‘I Got My Things And Left’ yitabiriye amaserukiramuco akomeye atandukanye arimo nka International Film Festival Rotterdam 2019, Internationale Kurzfilmtage Winterthur 2018, International Short Film Festival Oberhausen 2019, IndieLisboa International Film Festival 2019.

Hari kandi Hamburg International Short Film Festival 2019, Go Short - International Film Festival na Nijmegen 2019.

Umwaka utaha aritegura andi maserukiramuco arimo Festival du cinema Africain de Lausanne na Dokufest Prizren muri Kossovo.

‘I Got My Things And Left’ ya Mbabazi yagiye hanze mu 2018. Yayobowe na Mbabazi ndetse aba n’umwe mu bayitunganyije afatanyije na Simone Soleil Späni na Rhea Plangg. Amashusho yayo yafashwe na Samuel Ishimwe Karemangingo.

Iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza, igaragaramo abakinnyi nka Mucyo Rebecca, Mwizerwa Moses, Eric Onekey Ngagare, Cécric Mizero na Abdoul Mujyambere.

Mbabazi yinjiye mu bijyanye na sinema mu 2010 nyuma y’amasomo yafatiye mu ishuri rya Ecole d’Art et de Design i Genève mu Busuwisi.

Yakoze film zitandukanye zirimo iyitwa "Ruhago", "City Dropout", "The Liberators", "Versus", "Keza Lynn" n’izindi.

Iserukiramuco rya International Short Film Festival Oberhausen ryatumye filime ye yemererwa kuba yasaba guhatana muri ‘Oscars 2020’ ryatangiye mu 1954 ryitwa Westdeutsche Kulturfilmtage, mu 1959 riza guhinduka Westdeutsche Kurzfilmtage naho mu 1991 ryitwa International Short Film Festival Oberhausen ari naryo zina rifite kugeza uyu munsi.

Muri Gicurasi, Filime ya Mbabazi yegukanye igihembo cy'ihiga izindi mu bwoko bw'ingufi mu iserukiramuco ryabereye mu Budage
Filime ya Philbert Aimé Sharangabo Mbabazi ishobora guhatana muri Oscars 2020
Bamwe mu bakinnyi bagaragara muri iyi filime ‘I Got My Things And Left’
Iyi filime yagiye hanze mu 2018
Muri Gicurasi Filime ya Mbabazi yegukanye igihembo cy'ihiga izindi mu bwoko bw'ingufi mu iserukiramuco rya International Short Film Festival Oberhausen ribera mu Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza