‘Black Panther’ yageze ku gahigo ka ‘Avatar’ yo mu myaka icyenda ishize

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 20 Werurwe 2018 saa 01:38
Yasuwe :
1 0

"Black Panther" cyangwa igisamagwe cy’umukara, filime nshya y’imirwano irimo inkota, amacumu, imbunda n’ibindi birwanisho by’ikoranabuhanga, yanditse amateka mashya igera ku gahigo kari gafitwe na ’Avatar’ yasohotse mu myaka icyenda ishize.

Iyi filime yo muri Amerika igizwe ahanini n’abakinnyi b’abirabura, ikinwa yerekana Wakanda, igihugu cyo muri Afurika kiri ahantu hihishe ariko giteye imbere mu ikoranabuhanga. Mu mpera z’icyumweru gishize yinjije miliyoni $27.

Ibi byatumye "Black Panther" igwiza miliyoni $605.4 yasaruwe mu bayirebeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na miliyari $1.1 nk’igiteranyo cy’ayinjijwe avuye mu mifuka y’abayirebye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

"Black Panther" yaciye agahigo ko kumara ibyumweru bitanu byikurikiranya iyoboye izicuruzwa cyane. Ibi byaherukaga kubaho mu 2009 ubwo "Avatar" ya James Cameron yasohokaga, yo yamaze ibyumweru birindwi iyoboye. Mbere yayo iyakoze amateka nk’ayo ni iyitwa "The Sixth Sense" yo mu 1999.

Fox News ivuga ko nubwo bimeze gutyo iyi filime itigeze ihura n’ihangana rikomeye ku isoko muri uku kwezi kwa Werurwe n’ugushize kwa Gashyantare cyane rikunze kuba rishyushye mu bihe by’ibiruhuko.

Impera z’icyumweru gishize zasize ’Black Panther’ ikiyoboye urutonde rw’izinjiza amafaranga menshi ndetse ihiga izasohotse nazo zari zitezweho kwigarurira isoko, nka ’Tomb Raider’ yabashije kwinjiza miliyoni 23.5$.

"Tomb Raider" ntiyakiriwe mu buryo bwiza nk’uko byari byitezwe, ibisubizo by’uko abayirebye bayibonye byatumye ihabwa na CinemaScore inota rya B ndetse igira 49% by’amanota kuri Rotten Tomatoes itangirwaho ibyiyumviro by’abakunzi ba sinema, byatumye ’Black Panther’ ikomeza kugumana umwanya wa mbere mu kwinjiza amafaranga menshi.

“Black Panther” iri mu bwoko bwa filime za ’Superhero’ cyangwa filime zigaragaza umukinnyi umwe ufatwa nk’intwari, uba ufite imbaraga zidasanzwe akemera guhara ubuzima bwe kugira ngo arengere inyungu z’umuryango we cyangwa igihugu.

Bamwe mu bakinnyi bayigaragaramo harimo Chadwick Boseman ari we ukina yitwa T’Challa cyangwa Black Panther harimo kandi Michael B. Jordan uzwi muri filime yitwa Creed, Lupita Nyong’o, Danai Gurira, Martin Freeman, Angela Bassett, Daniel Kaluuya, Letitia Wright, Winston Duke, Forest Whitaker na Andy Serkis.

Iyi filme yiganjemo abakinnyi b'abirabura
Black Panther, filime nshya y'imirwano imaze kwinjiza arenga miliyari
Agahigo k'ibyumweru bitanu byikurikiranya ku mwanya wa mbere kaherukwaga na Avatar yo mu 2009

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza