00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angelina Jolie na The Weeknd bafotowe basohokanye byibazwaho

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi ukomeye wa filime, Angelina Jolie n’umuririmbyi Abel Makkonen Tesfaye wamamaye nka The Weeknd baragaragaye basangira ibya nimugoroba byibazwaho na benshi nyuma y’amafoto yasakajwe.

Aba bombi bafashwe amafoto yasakajwe kuri uyu wa Gatanu bivugwa ko bari basohokanye ku wa Gatatu w’iki cyumweru muri resitora yitwa Giorgio Baldi iherereye mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika.

Nyuma y’igihe bamaranye basangira baje kuva muri iyi resitora buri wese ari wenyine mu rwego rwo kwirinda itangazamakuru ariko n’ubundi byaje kurangira bafotowe.

PageSix yatangaje ko uyu mugore w’imyaka 46 yari yambaye ikanzu y’umukara yarengejeho ikote rirerire rya kaki. Mu gihe The Weeknd yari yambaye ipantaro n’umupira n’inkweto by’umukara yarengejeho ikote ryo mu bwoko bwa Denim naryo rikozwe muri iri bara.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko uyu musore w’imyaka 31 na Angelina Jolie bari bahuye bahujwe n’akazi cyane ko The Weeknd ashaka kwinjira mu ruganda rwa sinema ya Hollywood.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Ntabwo bigeze babihisha kuko nta kintu kidasanzwe kirimo. The Weeknd ari kwita cyane ku kwinjira muri filime mu buryo bw’umwuga. Afite iy’uruhererekane izaca kuri HBO [televiziyo].”

The Weeknd si ubwa mbere avuzwe muri sinema cyane ko yagaragaye muri filime yitwa “Uncut Gems” yagiye hanze mu 2019 ndetse aza kugira kugira uruhare mu banditse “American Dad” yasohotse umwaka ushize.
Bivugwa ko ari mu banditse indi filime yitwa “The Idol” izaca kuri HBO ari nayo mpamvu yatumye ahura na Angelina Jolie ngo bayunguraneho ibitekerezo.

Iyi filime yayanditse afatanyije na Reza Fahim na Sam Levinson. Ivuga ku mukobwa w’umuririmbyi wa Pop wakundanye n’umunyemari ufite akabyiniro muri Los Angeles.

The Weeknd wari waketsweho kuba yaba yatangiye gukururana ndetse bakaba bashobora kuba bakundana bucece na Angelina Jolie umurusha imyaka 15, yakundanye n’abandi bakobwa b’ibyamamare barimo Bella Hadid mu 2015 bagatandukana mu 2016 mu 2017 arongera bariyunga. Yanakundanye na Selena Gomez baza gutandukana.

Naho Angelina Jolie we azwi cyane mu nkuru z’urukundo na Brad Pitt bakoze ubukwe mu 2014, nyuma y’imyaka 10 bari bamaze bakundana. Nyuma y’imyaka ibiri basezeranye, ni bwo batandukanye, aba bombi bafitanye abana batandatu.

Angelina Jolie yari yarabanje gushyingiranwa na John Lee Miller mu 1996 batandukana mu 1999, kuva mu 2000 kugera mu 2003 yari umugore wa Billy Bob Thornton, waje gusimburwa na Brad Pitt.

The Weeknd na Angelina bagarutsweho mu itangazamakuru ku Isi yose bivugwa ko bashobora kuba bari mu rukundo
Angelina Jolie ni uku yagiye guhura na The Weeknd yambaye
The Weeknd ni we wabanje gusohoka
The Weeknd ubwo yinjiraga mu modoka
Angelina Jolie yavuye muri Giorgio Baldi nyuma gato ya The Weeknd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .