Inkuru mpamo ku mugabo witwa Kabarebe Aphrodice ufite ubumuga bwo kutabona wigisha abana babona mu Rwanda ndetse n’undi witwa Hagenimana Fabien wize gucuranga akabigiramo ubuhanga budasanzwe, zakozweho filime ngufi zihataniye igihembo n’izindi 52 mu irushanwa mpuzamahanga ryitwa "Focus on Abilitity".
Mu kiganiro na Nyabyenda Jean Baptiste wayoboye imwe muri izi filime yitwa "Mr Potential Kabarebe", yabwiye IGIHE ko iramutse ibashije gutsinda muri iryo rushanwa byaba ari ishema rikomeye ku Rwanda nk’ikimenyetso cyo kuba abafite ubumuga na bo bashyigikiwe kandi bashobora kugira imirimo bakora mu bushobozi bwabo bikaba ingirakamaro kuri bagenzi babo.
Yagize ati "Ni inkuru mpamo, nifuje ko Abanyarwanda n’abo mu muhanga bamenya ibikorwa by’uyu mugabo n’umusanzu we mu burezi bw’abana b’u Rwanda. Twese hamwe tubashije guhesha ishema Igihugu iyi filime igatsinda byadufasha kurushaho gushora mu bikorwa nk’ibi bishyigikira ubwitange bwe n’abandi bakora byiza nka we [Mwarimu Kabarebe]."
"Mr. Potential Kabarebe" igaragaza uyu mwarimu aho yigisha ku ishuri rya GS Karama, ikanyura muri bimwe mu byo akora, uko aha ubumenyi abanyeshuri ndetse akagaruka ku byamuhaye imbaraga zo gushobora gukora uwo mwuga n’uburyo ikibazo afite kitamuciye intege.
Mwarimu Kabarebe Aphrodice agira ati "Ku nshuro ya mbere kwigisha abana babona ntabona byari bigoye cyane, gusa buhoro buhoro nagiye ngerageza gukora ibyo nasabwaga abanyeshuri bakisanga mu masomo ntanga." Akomeza agira ati "Abanyeshuri baratungurwaga, gusa mu minsi itandukanye bagerageje gukurikira ibyo nabigishaga batangira kubikunda, iyo nigisha bivuze ko ntewe ishema n’ibyo nkora."
Indi filime ihataniye igihembo mu irushanwa mpuzamahanga rya "Focus on Abilitity", ivuga ku nkuru y’umucuranzi Hagenimana Fabien wabyigiye mu kigo cya Gatagara Handicap Center. Avuga ko yavutse atabasha kubona yagera ku myaka umunani akiyumvamo ko ashobora kuba yaririmba.
Ati "Nakundaga abacuranzi batandukanye nkumva indirimbo zabo nkazikunda, ngafata abana nkabashyira ku ruhande batabona bagenzi banjye... Mfite indirimbo eshanu zanjye nafashe mu mutwe ariko zitarakorwa muri studio."
Hagenimana wakozweho iyi filime avuga ko iyo ahimba abanza gushakira injyana indirimbo yatekereje hanyuma akabona kuyandika yifashishije inyandiko ya "Braille", ibyo bikamufasha gufata mu mutwe ibihangano aba yakoze amaze kubicuranga no kubiririmba.
Mu nzozi ze, muri iyo filime mbarankuru yiswe "My Destiny" agaragaza ko yifuza kuzakora indirimbo ikaba yamenyekana nk’iz’abandi bahanzi ndetse akagira n’ibicurangisho bye bwite bimufasha kurushaho kuzamura impano ye. Usibye kuba acuranga, Hagenimana anabyigisha abantu batandukanye.

Izi filime zombi zivuga ku bushobozi bw’abafite ubumuga, zihatanye n’izindi zakozwe n’abo mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Finland, u Buhinde, u Bwongereza, Ethiopia, Kenya, Afurika y’Epfo n’ahandi.
Ibikorwa byo gutora "Mr. Potential Kabarebe" na "My Destiny" bikorerwa ku rubuga rw’iri rushanwa rya "Focus On Abilitity Short Film Festival", ryateguwe ku nshuro ya cyenda. Mu mwaka ushize ubwo ryabaga, ibihembo byahataniwe n’abo mu bihugu 18 ku Isi.



Kanda hano uheshe amahirwe izi filime zakozwe n’Abanyarwanda
TANGA IGITEKEREZO