Ntabwo ari ikintu gikunze kubaho cyane ku bantu bandika filime ko bategurirwa amarushanwa nk’aya akaba ari nayo mpamvu, izi sosiyete zafatanyije mu gufasha abanyarwanda.
Umuyobozi wa Suprafamily Rwanda Ltd, Nsengiyumva Alphonse yabwiye IGIHE ko iri rushanwa bateguye riri muri gahunda yo guteza imbere abanyempano, by’umwihariko abanditsi ba filime bashaka ko inkuru zabo zibabyarira umusaruro.
Ati “COVID-19 ntiyatuma twicara gutya gusa. Impano ni nyinshi. Hari abantu bafite impano bashobora kubyaza umusaruro batavuye aho bari, bakoresheje mudasobwa , abo nibo twibutse cyane ko bakunze kwirengagizwa.”
Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko twaje gusanga mu rubyiruko rwitabira amarushanwa y’ubwiza ndetse na Supravoice haba harimo abafite impano zo gukina filime. Ibi no mu bihugu byateye imbere mujya mu bibona aho abahanzi na ba Nyampinga usanga ari n’abakinnyi bakomeye ba filime. Uwo muco turashaka kuwuzana mu Rwanda.”
Yavuze abanditsi bazaba bafite filime zanditse neza zizatunganywa kandi zigakinwa n’abanyempano basanzwe bafite.
Abafite impano mu kwandika filime barasabwa kwandika inkuru y’uruhererekane hanyuma bakayohereza kuri [email protected] Abashaka ibisobanuro babariza kuri 0783014482.
Inkuru igomba kuba ivuga ku nsanganyamatsiko zirimo urukundo, ubuzima bwo mu bihe bya Covid-19, abana baterwa inda imburagihe n’ubushuti. Iri rushanwa rizarangira ku wa 15 Werurwe 2021.
Uwa mbere azahembwa ibihumbi 300 Frw, uwa kabiri ahembwe ibihumbi 200 Frw naho uwa Gatatu azahembwa ibihumbi 100 Frw.
Inkuru 10 za mbere zizahabwa amahugurwa yihariye banasobanurirwe uko inkuru zabo zizababyarira inyungu. Abanditsi ba filime basabwe kohereza inkuru zabo z’umwimerere kandi zifite ‘Copyright’.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!