00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana bo muri Nigeria bongeye gutangaza benshi kubera kwigana ‘Squid Game’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abana bato bo muri Nigeria ryitwa Ikorodu Bois ryongeye gutangarirwa n’abantu benshi kubera uburyo ryiganye agace gato ka filime ‘Squid Game’ iri mu zikunzwe muri iki gihe cyane ku Isi ica ku rubuga rwa Netflix.

Iyi ni filime ikunzwe cyane ndetse imaze kurebwa na miliyoni zirenga 100, ibintu byatumye yandika amateka kuri Netflix.

Itsinda rya “Ikorodu Bois” ryiganye agace gato k’iyi filime, mu buryo busa neza neza ariko bakoresheje ibikoresho babona mu gace kabo n’ibindi bahimba ariko bigaragaza uko abakinnye filime bari bameze.

Mu gace gato bashyize bagaragara hari aho bigana umukino wiswe ‘Red Light, Green Light’ aho abantu bawukina baba bashyizwe igipupe imbere kikajya kivuga ngo Green Light abantu bakagenda cyavuga ngo Red Light bagahagarara mu gihe ujijinganyije amaso yacyo akabibona ahita asezererwa mu mukino, akicwa.

Aba bana nabo bakoze igipupe cyabo bifashishije mu mashusho yabo kijya kumera nk’icyo muri filime, aho abarinzi baba imyambaro y’umutuku ndetse na mask nabo bakoze imyambaro yabo ijya gusa n’iyabo ndetse na mask, imyambaro y’abakinnyi bo muri Squid Game y’icyatsi nayo bagerageza kuyigana gutyo gutyo ku buryo ibintu byose biri muri iyi bagerageje gusanisha ibyo bakoze nabyo.

Nyuma y’amashusho yashyizwe hanze y’aba bana bari kwigana ‘Squid Game’ abantu benshi bakomeje gutangarira impano yabo.

Nk’uwitwa @culturedworld24 yanditse kuri Twitter ati “Aba bana bazakora amateka. Barihariye.”

Uwitwa @PriscillaAnyabu yanditse ati “Aba bana bafite impano iri hejuru, ku bikoresho bike bafite. Tekereza ibyo bakora bafite amafaranga ahagije.”

Uwitwa @Shawmarie11 yanditse agaragaza ko kuva yamenya aba bana batajya bamutenguha na gato. Avuga ko atari we uzabona bakoze filime yabo bwite ndende.

Abandi benshi bagiye bagaragaza ko aba bana batangaje kandi bafite impano yo gushyigikirwa.

Ikorodu Bois ni itsinda ry’abantu bo mu muryango umwe, aho umukuru afite imyaka 17 y’amavuko. Bafashwa na mukuru wabo w’imyaka 25 utunganya amashusho y’ibyo baba bakoze akabishyira kuri Twitter na Instagram.

Iyi si yo filime ya mbere biganye, kuko mu minsi yashize bashyize hanze amashusho y’uburyo biganye Bad Boys for life ya Will Smith na Martin Lawrence, Money Heist’ yanatumye ubwamamare bwabo butumbagira, ‘Jumanji: The Next Level’, ‘Extraction’ n’izindi.

Squid Game biganye ivuga ku bantu 456 bafite amadeni menshi bashaka kwishyura bajyanwa mu gace batazi.

Batangira gukina imikino itandukanye utsinzwe akahasiga ubuzima. Aba bakinnyi baba barinzwe n’abantu bambaye mask mu maso ku buryo umuntu atamenya amasura yabo. ‘Squid Game’ yanditswe na Hwang Dong-hyuk guhera mu 2008 aba ari nawe uyiyobora.

Iyi filime ubu niyo ya mbere mu bihugu 94 ku Isi yose ndetse yabaye iya mbere yo muri Koreya y’Epfo yarebwe cyane muri Amerika.

Aba bana bato bakunze gusetsa benshi
Aba bana biganye filime ya Squid Game igezweho kuri Netflix

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .