Abakinnyi 155 ba filime bakomeye muri Afurika bagiye guhurira i Kigali

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 Kamena 2017 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi ba filime, abazitegura, n’abazitunganya bagera ku 155 bakomeye muri Afurika bategerejwe mu Mujyi wa Kigali, ahazabera ibirori bizahuriza hamwe abatoranyijwe mu guhatanira ibihembo bya African Movies Academy Awards byubashywe ku mugabane.

African Movies Academy Awards [AMAA] ni ibihembo ngarukamwaka bihabwa abanditsi ba filime, abakinnyi n’abayobozi bazo baba baragaragaje ubuhanga kurusha abandi muri Afurika. Iri rushanwa ryatangirijwe muri Nigeria n’umuherwekazi witwa Peace Anyiam - Osigwe mu mwaka wa 2005.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kuberamo igikorwa cya ’Gala Night’ cyo kwakira abatoranyirijwe guhatanira ibihembo bya Africa Movie Awards bagahura n’abafana bakurikirana filime zabo.

Igikorwa cyo gutangaza filime zatoranyijwe cyaherukaga kubera mu nyubako ya Kigali Convention Center, ku wa 14 Gicurasi 2017, hatoranywa filime 136 mu byiciro bitandukanye. Filime zo muri Nigeria nizo ziganje kuko zigaragara muri ibi bihembo inshuro 43 mu gihe iyitwa ’93 Days’ iyoboye mu byiciro birindwi.

Ibi byatumye mu bategerejwe ku wa 24 Kamena 2017, mu birori bizabera Kigali Exhibition Center [hahoze hitwa Camp Kigali], higanzamo abaturuka muri Nigeria. Mu bamaze kwemezwa bakomeye muri Nigeria harimo Ramsey Noah, Emem Isongo, Nkem Owoh, Rita Dominic ndetse n’abaturuka muri Ghana bubashywe barimo Lydia Forson n’abandi.

Mu batoranyijwe bahatanira ibi bihembo bya African Movies Academy Awards, habonekamo umunyarwandakazi Clementine Dusabejambo wakoze filime yitwa ‘A Place for Myself’ ikubiyemo inkuru y’umwe mu babana n’ubumuga bw’uruhu rwera n’ubuzima abameze nka we n’abo babana babamo.

Igihembo Dusabejambo wayikoze ahataniye cyitiriwe umugabo w’umucamanza witwa Efere Ozako wo muri Nigeria uzwi nk’impirimbanyi yaharaniraga ko abahanzi bagira uburenganzira ku bihangano byabo.

‘A Place for Myself’ ya Dusabejambo ikinwe mu Cyongereza, yatangiye gutunganywa mu 2015, imaze kwerekanwa mu maserukiramuco akomeye atandukanye ndetse yanamuhesheje ibihembo birimo n’icyo aheruka guhabwa cyitiriwe Thomas Sankara, inkingi ya mwamba mu baharaniye impinduramatwara muri Burkina Faso.

Abategura iki gikorwa bavuga ko gifite intego yo kumenya no kubahisha ubudasa n’ubunyamwuga mu ruganda rwa sinema zikorerwa muri Afurika; guteza imbere abakora filime bakiri bato, hakamenyekanishwa ibihangano byabo; kuzamura urwego rwa sinema yibanda ku mico yo mu byaro, hagamijwe kumenyekanisha imico gakondo itandukanye.

Ramsey Noah ari mu bategerejwe i Kigali muri uku kwezi
U Rwanda ruzakira ibyamamare muri sinema ya Afurika birimo na Peace Anyiam-Osigwe watangije ibikorwa byo gutanga ibihembo bya AMAA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza