Tom Close n’umukunzi we n’ibindi byamamare bagize icyo batangaza ku bakunzi babo


Yanditswe kuya 14-02-2013 - Saa 08:56' na Richard Irakoze

Ubwo kuwa 14 Gashyantare, umunsi abakundana bizihiza Saint Valentin, ibyamamare bitandukanye mu Rwanda byatangaje bimwe mu byabakuruye kugira ngo bakundane.

Mu baganiriye na IGIHE harimo Tom Close na Trecia, Prince Kid na Miss Teta Sandra (igisonga cya kabiri cya Miss SFB 2011), Umuraperi Dada Cross na n’umuhanzi VD Frank, Bull Dogg na Kelly hamwe na Alpha Rwirangira na Miss Esther Uwingabire.

Umuhanzi Tom Close na Trecia

Tom Close na Trecia

Tom Close abwira IGIHE uko yamenyanye n’umukunzi we, uko bakundanye n’icyo yamukundiye.

Yagize ati “Ukuntu twahuye ni umuvandimwe we w’inshuti yanjye watumye tumenyana tutagamije gukundana, twaje gukundana nyuma.”

Tom Close akunda kugaragara kenshi ari kumwe n'umukunzi we

Akomeza agira ati “Uwo muhungu w’inshuti yanjye watumye tumenyana yakundaga kujya amumbwira ntaranamubona nkamwumva nk’umukobwa mwiza ufite uburere ; Twaje guhurira mpita numva mukunze, tugenda duhuza ku bintu byinshi urukundo rwacu rukomera rutyo.”

Tom Close n’umukunzi we, avuga ko bamaranye imyaka itatu ibiri irenga, kuko batangiye gukundana mu Kwakira mu mwaka w’2009.

Prince Kid na Miss Teta Sandra (igisonga cya kabiri cya Miss SFB 2011)

Prince umwe mu bahanzi bamenyekanye mu Rwanda, ubu akaba ari mu bategura ibirori bya ba nyampinga, akundana n’igisonga cya kabiri cya SFB 2011, nawe yaganiriye na IGIHE ku by’icyo yakundiye umukunzi we.

Icyo namukundiye ntabwo nkizi neza, sinzi impamvu namukunze numvise mukunze gusa, numva imyumvire ye ihuye n’iyanjye. Hari igihe umukobwa muhuza ugasanga icyo ushaka kugeraho nawe nicyo ashaka mugahita mukundana.”

Teta yunganira umukunzi we Prince Kid, avuga ko kumenyana kwabo byatangiriye mu itorwa rya Nyampinga wa SFB 2011, irushanwa yitabiriye akanaryegukanamo umwe mu myanya itatu ikomeye. Iri rushanwa ryari ryateguwe na Prince Kid.

teta, igisonga cya kabiri cya Nyampinga SFB, umukunzi wa Prince Kid

Yagize ati “Kubera ko ategura ibijyanye n’ibirori bya ba nyampinga twahuriye mu birori yari yateguye byo gutora nyampinga SFB. Icyo gihe tujya kumenyana, njyewe ninjiye mu marushanwa nkerereweho gato, nyinjiramo mu cyiciro cya kabiri. Uko kwinjiramo mu cyiciro cya kabiri byatumaga ntayiyumvamo neza, simbashe kugendera ku muvuduko wa bagenzi banjye.

Nasanze abandi bamaze kugera kure, haba mu kumenya kugenda, haba mu kumenya kuvuga neza no kwitoresha kuri internet, kandi njyewe ibyo byose sinabyiyumvagamo neza.

Umunsi umwe Prince Kid yaraje ansanga aho nari ndi aranyegera arambwira ati ‘kuki utitoresha nk’abandi ?’ Ndamubwira ngo ‘ntabyo nzi’, aransobanurira aramfasha. Uko iminsi igenda nawe akajya arushaho kumfasha nkamubaza ibibazo byinshi akansobanurira byose, tugenda turushaho kumenyana gutyo. Nyuma noneho nawe yaje kujya ansaba kumufasha gutoza nkajya mwigishiriza abandi bakobwa mu yandi marushanwa yateguraga ya ba nyampinga, nanjye nkamufasha dukomeza kuba inshuti bisanzwe.

Twaje kuza gukundana gutyo kuko twarafashanyaga, nkagenda mbona uruhande rwe rwiza nuko bituviramo gukundana by’umuhungu n’umukobwa (boyfriend na girlfriend).”

Umuraperi Dada Cross n’umuhanzi VD Frank

VD Frank yabwiye IGIHE ati “Dada twamenyanye kera ubu hashize imyaka myinshi. Twe ubundi twabanje kumenyana ariko dutinda kubonana, tukajya tuvugana kuri facebook. Twabonanye bwa mbere duhuriye mu Buholande, mu gitaramo cyari cyahuje abahanzi bo muri Afurika y’i Burasirazuba n’abahanzi bo mu Burayi.

Ariko icyo gihe twahuye buri wese afite umukunzi nuko turasuhuzanya nk’abantu bari basanzwe baziranye cyane kuri internet. Twaje gukomeza kujya turushaho kuganira nuko tuza kwisanga twarakundanye. We yaje kugirana ibibazo n’uwo bakundanaga bararekana nanjye nza gutandukana n’uwo twakundanaga nuko urukundo rwacu rutangira gushora imizi.

VD Frank na Dada Cross ubwo basohokeraga mu birwa bya Zanzbar

Abantu bajyaga bansha intege, nanjye ngakomeza kugenda nshidikanya ku rukundo rwacu kuko twabaga tutari kumwe, ari kure yanjye, ariko yangaragarije ko ankunda ubwo yazaga mu biruhuko tukabonanira bwa mbere mu Rwanda.

Icyo gihe yari aje ku zindi gahunda ariko harimo n’iyo kundeba, mpita mbona ko ankunda ; umuntu fufata amadorali ibihumbi bibiri (2000$ angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu y’Amanyarwanda).
Ibyo byatumye muha icyizere cyane. Nagiye mukundira ibintu nk’ibyo ngibyo kandi no mu buzima busanzwe ni umukobwa mwiza kuri njyewe ntabwo ameze nk’aba bandi ngo avuge ngo ngukundiye ibi na biriya. Oya.”

Umuraperi Bull Dogg na Nelly

Bull Dogg, umuraperi uheruka kubyarana n’umukobwa witwa Nelly bakundana.

Tumubajije uko bamenyanye n’uko bakundanye, yagize ati “Twamenyanye muri 2011 mu kwezi kwa gatandatu. Twamenyaniye ahantu mu isabukuru turaganira, anyiyumvamo nanjye mwiyumvamo. Nyuma y’iminsi tugenda tuvugana kuri telefone mu gitondo, saa sita na nimugoroba umubano ugenda wiyongera kugeza ubu.”

Nelly, umukunzi wa Bull Dogg, agitwite

Bull Dogg utarasezerana mumategeko n’umukunzi we, avuga ko umwana babyaranye namara gukura , baniteguye neza bazasezerana.

Alpha Rwirangira na Miss Esther Uwingabire

Alpha Rwirangira, umuhanzi uririmba mu njyana ya pop/Afrobeat yabwiye IGIHE ati “Uretse uburanga Esther afite namukunduye uko ari. Buri muntu wese agira ingeso mbi kandi izo nizo nabanje kureba mbere y’uko mfata icyemezo uretse y’uko uburanga bwa Esther ntawe butakurura akimukubita amaso ; keretse adafite amaso cyangwa atazi kubureba”.

Yongeyeho ati “Esther afite imico myiza, yita ku bantu (atanga care) kandi nizera ko nta muhungu cyangwa umukobwa utifuza kwitabwaho n’uwo bakundana.

Nguyu Uwingabire Esther, wabaye Nyampinga Rubavu ubwo hatorwaga Miss Rwanda, niwe mukobwa umuhanzi Alpha yihebeye

Ikindi Esther afite urukundo rw’umwimerere, si umuntu ukunda kugira ngo agire icyo umuha narangiza yigendere, abamuzi neza ndumva babihamya. Ikindi mukundira avugisha ukuri ; ndibuka tugihura, nshaka gufata umwanzuro wo gukundana nawe, nakoze ubushakashatsi kugira ngo mumenye neza biturutse mu bandi nari nizeyeho amakuru bambwira, nuko turicara bamumbwiraho ndangije ndamuhamagara mubaza ibyo bamumbwiyeho byose ibibi n’ibyiza, nuko numva koko nawe uko babimbwiye niko nawe yabimbwiye.

Natunguwe kandi n’ibindi byinshi bye yambwiye abo bakobwa bari batinye kumbwira bakeka ko nshobora kubifata nabi, ariko we afata icyemezo cyo kubinyibwirira. Kuri njye Esther afite umutima mwiza, akunda abantu kandi agira umutima w’impuwe.”

Igihe yabajije Alpha Rwirangira uko yahuye na Esther, asubiza ko yazabanza akabimubaza yabyemera akabona kubivuga. Ikindi, kandi Rwirangira avuga ko asaba ko bazabana iteka.

Alpha Rwirangira, we yamaze kwereka se umubyara umukobwa bakundana

Esther we yabwiye IGIHE koAlpha Rwirangira ari we mugabo w’urugo, ko ibyo avuga nawe ari byo yemeza.

Icyerecyezo cya bose batubwiye IGIHE ku bakunzi babo ni ukuzabana akaramata

IBITEKEREZO
Tom clos ufite umwana uhiyepe
Musubize3.04.2013 saa 06:55
Assoumpta
Tom clos ufite umwana uhiyepe
Musubize3.04.2013 saa 06:51
Assoumpta
kabisa igihe cyari kigeze ngo mufate umwanzuro mwa basore mwe !!!!
Musubize20.02.2013 saa 23:20
gaca
iGIKOMEYE KURI TOM CLOSE NUKO YIYUBAHA NTAHINDAGURANYA KDI ARAMWEMERA NO KUMUGARAGARO UREKA ABIRIRWA BAHINDURANYA.
Musubize19.02.2013 saa 00:49
JJJJJ
hummmm ,ngo teta ? yewe no wonder gukundana na kid. nibakundane baraberanye pe. ariko watsinze kuko yari yagukunze kuko ntiwari kurusha Rachel pe kuko nimwiza ntaho muhuriye mama
Musubize18.02.2013 saa 02:52
umuraza
ebena tome mbonye ariwe ufite umwiza
Musubize17.02.2013 saa 08:00
Mazzo
muzatuwirire Saint Valentin aze mugurire Mutzig kuko ku munsi niho ncuruza amafaranga menshi. Kabisa ni umuntu w'umugabo kuba yarashizeho uriya munsi we.
Musubize16.02.2013 saa 12:48
yego
Hahahahahhaaha Tom close Bose arabareze ubwose se bull dog umwana we yitwa nde ???????????
Musubize16.02.2013 saa 03:38
franky
Wagirango ALPHA NA Esther baravukana cg bafitanye isano ?
Musubize15.02.2013 saa 23:17
Ndabukiye Simeon
icyo kirori cya tom close nanjye nkuye ingofero nakomereze aho gusa azirinde gufata avance thanks
Musubize15.02.2013 saa 16:36
thomas
Mwese muramfa ubusa, abakunzi banyu ni beza nta wuruta undi, kuko mwongeye guhitamo buri wese yasubirana uwe kabone n'ubwo uwo mwita mwiza yavamo copy nyinshi. ikingenzi n'uko k'urutonde rwawe" uwawe aza imbere". naho ibyo abandi byo ni ibyabo.
Musubize15.02.2013 saa 10:05
lozy
Urasobanutse uvuze akantu keza kabisa karanyubatse. Icy'ingenzi ni uko kurrutonde rwawe uwawe aza mbere. Mbega byizaaaaa. Ahubwo nagira nti njye ku rutonde rwanye uwanjye ariho wenyine !
20.02.2013 saa 05:19
abcde
Twite kunshuti zacu ariko tutibagiwe ko iy 'isi turimo atariyo gakondo, iyiza kuba gakondo hari benshi bari bazi kujonjora abakobwa beza babitaho , Alpha na Tom muzihangane ntimuzangize abo bana ngo murye ibidahiye nka Bull Dog.
Musubize15.02.2013 saa 03:09
J P
doctor aba ari doctor, tom close abarusha umugore mwiza mbambaroga
Musubize15.02.2013 saa 01:54
john
Alpha uwo mwana wumukobwa murasa uzitonde ubaze neza namahirwe ko namuzehe akiriho azakubwire neza utazarongora mushiki wawe.
Musubize14.02.2013 saa 23:54
ala
@eddymurphy, ibitekerezo byawe biracyari hasi cyane, iyo ndererwamo y'ubwoko idafite aho ishingiye urebye isura gusa,ibyo nibyo byahekuye uRwanda,uwo murage mubi ntuzabe inzira y'abazagukomokaaho kuko aho tugeze ubu hari hashimishije.Abasenga mudufashe ayo masengesho amaugereho.
Musubize14.02.2013 saa 23:33
######
nonese niba babaza umuntu icyo yakundiye undi akavuga ko atakizivubwo baraganahe ?
Musubize14.02.2013 saa 16:55
etienne
rugondihene se yakwiyise rugondon akita umugore we gogo akareba ko anawe atavugwa
Musubize14.02.2013 saa 12:34
dinah
Yewe rugondihe ? niba cherie wawe ari Mukagatare ihangane ninayo mapmvu wabuze kuli uru rutonde. uZABANZE USHAKE CHERIE WITWA MUKANYANJA.
Musubize14.02.2013 saa 11:27
ADVISER
Ngo Alpha asa n'umugore we ?Nuko bose ari "imfura" ,ntubona se wa Alpha uko asa ?Ahubwo ndabona ariwe uzajya wirira umwana,apana uyu muPD Alpha !Kandi ibisa birasabana,ntago ari mushiki we !!!Nuko ari ubwoko bumwe !Buriya iyo Alpha yishakira agahutukazi,byari kuba reasonable,ariko yihitiyemo uwo yibonamo !Happy Valentine Bitches ! Umuntu nemeye ni BullDogg,umugore we ni da really Bitch,cyokora BullDog ni PRODUCTIf,Amen
Musubize14.02.2013 saa 10:44
eddymurphy@yahoo.com
wangu ufite ibyondo(umwanda) mu mutwe wawe kbsa ! gusa ndumva nta future ufite tu !
17.02.2013 saa 14:48
ndumiwe
Nibyo rwose Eddy, ntawajya kwiyanduza kandi asanzwe asa neza. Alpha rero nibyo yakoze, yanze umwanda afata umwana usobanutse !
20.02.2013 saa 05:21
abcde
ese di ufite akabazo mumutwe pe alpha na esther baraberanye pe kereka nimba warabuze uwawe ubivuge di
14.05.2013 saa 20:18
akaakaaa
ariko murasetsa koko amazina y'abastar nta RUGONIHENE ubamo cg MUKAGATAREubwo namwe mushakishe ubundi buryo mwamenyekana
Musubize14.02.2013 saa 08:20
ngoga
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!