Studio Big Town ya Bac-T yatangiye gukorana na Producer Washington

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 21 Kamena 2012 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Inzu itunganya umuziki ikorera Kicukiro izwi ku izina rya Big Town Studio yatangiye gukorana kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2012 na Producer Washington utunganya indirimbo, usanzwe umenyerewe mu gihugu cya Uganda.
Producer Washington bizwi ko ari we wakoze nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa z’itsinda Good life ryo muri Uganda, akora na nyinshi mu ndirimbo zimaze igihe zumvikana kenshi mu Rwanda no hanze yarwo nka ‘Akabuto’ ya Kitoko, ‘Akanigi’ ya Kamichi, ‘Take It Off ’ ya Urban Boyz, (...)

Inzu itunganya umuziki ikorera Kicukiro izwi ku izina rya Big Town Studio yatangiye gukorana kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2012 na Producer Washington utunganya indirimbo, usanzwe umenyerewe mu gihugu cya Uganda.

Producer Washington bizwi ko ari we wakoze nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa z’itsinda Good life ryo muri Uganda, akora na nyinshi mu ndirimbo zimaze igihe zumvikana kenshi mu Rwanda no hanze yarwo nka ‘Akabuto’ ya Kitoko, ‘Akanigi’ ya Kamichi, ‘Take It Off ’ ya Urban Boyz, ‘Impinduka’ ya Allioni n’izindi.

Bac-T, umuyobozi wa Big Town aganira na IGIHE, yavuze ko kugira ngo Washington yemere gukorana na Big Town ari uko iyi studio hari byinshi irusha izindi.

Yagize ati:”Kugira ngo aze muri Big Town babanje bamuzengurutsa mu yandi mastudio yo mu Rwanda, aravuga ngo Big Town niyo studio ye yo mu Rwanda.” Bac-T avuga ko Washington yashimye ibikoresho by’iyi studio (speakers, sound-proof, sound-cards, microphones…).

Uhereye i bumoso ni Producer Washington, Dj B hamwe na Bac-T

Bac-T yongeyeho ko byatumye iyi studio yagura amarembo ikaba yatangiye gukorana n’abahanzi benshi kandi bakunzwe bo mu Rwanda, barimo Urban boyz, Dream Boyz, Kitoko, Mico Prosper, King James, Riderman n’abandi.

Uretse kuba ari gukorera muri Studio Big Town, Producer Washington ari gukorana na sosiyete y’itumanaho ya Tigo, mu bihangano byo kwamamaza birimo benshi muri aba twarondoye hejuru.

Studio Big-Town imaze amezi agera ku munani ikora. Ubusanzwe yabaga I Remera, ubu ikorera Kicukiro. Isanzwe ikorerwamo na Producer Dj B, ikorana n’abahanzi nka Bac-T, Mani Martin, M One n’abandi.

Bac-T, umuyobozi wa Big Town Records Studio


KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Africa By Bac-T (imwe mu ndirimbo za Bac-T zakorewe muri Big Town)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza