Kwamamaza

Nyuma yo gusinya amasezerano na Universal Record, Jackson Kalimba agiye gutunganya album

Yanditswe kuya 5-08-2012 saa 00:58' na Richard Irakoze


Umuhanzi Jackson Kalimba, uvuye mu marushanwa ya Tusker Project Fame Season 5 arerekeza muri Kenya aho azamara amezi abiri, agiye gutangira gukora ku ndirimbo zizagira Album.
Uretse gukora kuri izi ndirimbo, Jackson arateganya kurushaho kwigirayo icyongereza mu gihe azaba ari no gufashwa mu itunganywa rya album ye ya mbere, kimwe mu bikubiye mu masezerano yasinyanye na Universel Record ishami ryo muri Afurika y’Epfo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2012, (...)

Umuhanzi Jackson Kalimba, uvuye mu marushanwa ya Tusker Project Fame Season 5 arerekeza muri Kenya aho azamara amezi abiri, agiye gutangira gukora ku ndirimbo zizagira Album.

Uretse gukora kuri izi ndirimbo, Jackson arateganya kurushaho kwigirayo icyongereza mu gihe azaba ari no gufashwa mu itunganywa rya album ye ya mbere, kimwe mu bikubiye mu masezerano yasinyanye na Universel Record ishami ryo muri Afurika y’Epfo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2012, Kalimba yavuze ko ubu agiye gutangira gukora umuziki nk’umwuga. Yavuze ko atazi umunsi neza ariko ko yumvikanye n’inzu Universal Records ko mu byumweru bibiri azajya muri Kenya gutangira gukora kuri album ye ya mbere.

Kalimba yagize ati: “Mu byumweru 2 nzahita njya muri Kenya gufatisha (enregistrer) Album yanjye, nzamarayo amezi abiri”.

Aganira na IGIHE, Kalimba yavuze ko gusinyana amasezerano na Univesal Records byaturutse ku kuba baramubonanye impano. Avuga ko bari bizeye ko ari nawe wari kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa ya Tusker Project Fame Season 5, gusa ngo n’ubwo bitaje gukunda kuko atatowe n’abantu benshi, bemeye kumusinyisha kuko bamubonyemo impano.

Jackson Kalimba ku murya wa gitari

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Kanama 2012 byari biteganijwe ko Kalimba Jackson akora igitaramo muri T-2000 cyiswe “Come Back Home”.

Universal Records izafasha umuhanzi Jackson Kalimba mu kwamamazwa kw’izi ndirimbo zigize Album nshya agiye gukorera muri Afurika y’Uburasirazuba. Jackson Kalimba yasezeranije Abanyarwanda ko mbere yo kujya muri Kenya azasiga nibura indirimbo ye iririmbye mu Kinyarwanda ku buryo abafana be bo mu Rwanda bazarushaho kumwiyumvamo.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved