00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwihirwe Doddy yashyize hanze indirimbo ‘Rwanda’ yakomoye ku nzira y’inzitane u Rwanda rwanyuzemo

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 3 Kamena 2021 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Uwihirwe Doddy yashyize hanze indirimbo ‘Rwanda’, igaruka ku nzira y’inzitane u Rwanda rwanyuzemo, ariko ubu kikaba ari igihugu cyubashywe ku mugabane wa Afurika kandi kiri gutera imbere.

IGIHE yagiranye ikiganiro na Uwihirwe Doddy mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa by’Abanyarwanda batuye cyangwa biga mu mahanga bafite ibikorwa bakoze nk’abanditsi b’ibitabo, abahanzi b’indirimbo, abafite ibikorwa bitandukanye bibateza imbere kandi bigafasha n’ababakikije n’abandi.

Uwihirwe w’imyaka 31, ni umuhanzi umaze igihe muri Finland. Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko indirimbo ye nshya ‘Rwanda’ yayikomoye ku bihe bigoye u Rwanda rwanyuzemo birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayihimbye nganisha ku cyizere cyiza cy’u Rwanda, ikindi gisobanuro natanga ni uko u Rwanda ari njye, nanjye nkaba u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Narebye ibihe bibi byinshi igihugu cyanjye Rwanda n’Abanyarwanda twagiye tunyuramo kugeza ubwo hakozwe Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma igihugu gisa nk’igisenyutse burundu, nakwibuka uko byari bimeze mu Rwanda nyuma ya Jenoside gato, ukabona n’uko uyu munsi nyuma y’imyaka 27 u Rwanda ruhagaze, usanga ari intambwe ikomeye yo kwishimira.”

Uwihirwe yavuze ko kugera kuri iryo terambere byasabye imbaraga nyinshi Abanyarwanda bimika gukorera hamwe, koroherana, urukundo ndetse n’imiyoborere myiza.

Mu ndirimbo ‘u Rwanda’ hari aho Uwihirwe agira ati “ Menya impamvu urukundo ari rwo tegeko risumba ayandi, iyo rubuze Isi icura umwijima, iyo rubuze biradogera, Rwanda wambera umuhamya, urukundo rwogere ubumwe bukomere twizihize ubudasa ejo hacu ni heza. Ubudasa bw’indabyo nibwo bwiza bw’ubusitani, ubudasa bw’abantu nibwo bwiza bw’abantu, ntibikongere ko yazira uko yavutse.”

Nubwo u Rwanda rwavuye mu icuraburindi rikomeye, Uwihirwe avuga ko nta kwirara gukwiriye kubaho kugira ngo ibyagezweho bidasubira inyuma.

Ati “Nubwo hari aho tugeze tugomba kugera kure no kurushaho, ibyo rero kubigeraho ni cya cyizere, bwa budasa bwacu no gushyira hamwe mu rukundo.”

Kimwe mu byenyegeje itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhanzi buza imbere aho ingengabitekerezo yanyuzwaga mu bihangano nk’indirimbo, imivugo n’ibindi.

Uwihirwe yavuze ko bikwiriye kubera isomo abahanzi bariho ubu, bagahanga ibigamije guteza imbere igihugu aho kugisenya.

Ati “Ni byiza gukora ubuhanzi ubwo aribwo bwose bufite ireme kandi butanga ubutumwa kuri bose kandi bugakoreshwa neza kuko byaragaragaye ko ubuhanzi iyo bukoreshejwe nabi busenya igihugu.”

Aha yatanze urugero rw’umuhanzi Bikindi wari umuhanga ariko indirimbo ze zikaba zarabibye amacakubiri n’urwango byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Nagiye kuzishaka ngo nzumve kuko sinamumenye nari nkiri muto, nsanga tutakwemera ko ubwo buryo yakoresheje bwongera kubona umwanya mu bahanzi b’Abanyarwanda”.

Uwihirwe Doddy yakoze izindi ndirimbo aherutse zirimo nka “This is my time, Iribagiza n’izindi.

Reba Ikiganiro ku ndirimbo “Rwanda” ya Uwihirwe Doddy

Uwihirwe mu kiganiro na IGIHE
Uwihirwe avuga ko abahanzi u Rwanda rufite ubu bakwiriye kugendera kure amacakubiri kuko ariyo yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Uwihirwe yishimira ko u Rwanda rwabashije kwivana mu mwijima wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu kikaba ari igihugu gitanga icyizere
Uwihirwe yasabye urubyiruko rw'u Rwanda gukomeza gukora ibiteza imbere igihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .