Umuraperi Kanye West yahinduye izina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2018 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Kanye West yatangaje ko agiye guhindura izina akajya yitwa Ye.

Uyu mugabo w’imyaka 41 yatangaje izi mpinduka kuri uyu wa Gatandatu yifashishije konti ye ya Twitter.

BBC yatangaje ko West yari asanganwe iri zina rya Ye nk’akabyiniriro, ndetse yanaryitiriye album ye ya munani yasohoye muri Kamena.

Iri zina yaritangaje mbere yo kumurika album ye nshya yise Yandhi.

West aheruka kuvuga ko uretse kuba Ye bishobora kuba impine y’izina rye risanzwe, rinafite igisobanuro mu bijyanye n’imyemerere mu by’idini.

Yagize ati “Mpamya ko ’ye’ ari ryo jambo rikoreshwa cyane muri Bibiliya kandi muri Bibiliya risobanura ‘mwebwe’.”

Ni umwe mu bantu bakomeye bahinduye amazina bakoresha.

Barimo nka Sean Combs wamenyekanye ku mazina nka Puff Daddy, P. Diddy cyangwa Diddy, ariko muri uyu mwaka watangaje ko akeneye kwitwa Love cyangwa Brother Love.

Umuraperi Kanye West yatangaje ko agiye guhindura izina akajya yitwa Ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza