Umukirigitananga Munyakazi yatanze umusanzu mu njyana gakondo akora indirimbo yo kwibuka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Mata 2019 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Deo Munyakazi umaze kubaka izina mu njyana gakondo, yashyize hanze indirimbo yo kwibuka avuga ko nk’umuhanzi yashatse gutanga umusanzu akoresheje iyi njyana.

Iyi ndirimbo nshya ya Munyakazi yitwa ‘Ihorere Rwanda’, niyo ya mbere yo kwibuka akoze.

Yabwiye IGIHE ko yayikoze mu buryo bwo gutanga umusanzu muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nahisemo gutanga umusanzu wanjye mbinyujije mu njyana gakondo, Inanga y’iwacu kugira ngo mpumurize abanyarwanda.”

Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati “ Ihorere Rwanda, abawe tuguhoze, wanyuze mu mwijima, uhinduka urumuri rumurikira iyi si ntiruteze kuzima”.

Akomeza avuga ko urebye aho u Rwanda rwavuye naho rugeze, nta kabuza ari heza cyane kugeza ubwo n’abanyamahanga bazindurwa no kuza kurwigiraho kuko rwababereye urumuri.

Ashishikariza abantu gukomeza gusigasira uru rumuri baharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza