00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzikazi Shami Denyse yacyeje ubutwari bw’Inkotanyi mu ndirimbo nshya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi mu njyana gakondo, Shami Denyse, yashyize hanze indirimbo yise ‘Inkotanyi’ irata ubutwari bwaranze FPR Inkotanyi yabohoye u Rwanda, ikagarurira Abanyarwanda icyizere cyo kubaho no kongera kugira ubuzima bwiza n’iterambere.

Ni indirimbo Shami yahuriyemo na Mbabazi Rosine bombi bakorera umuziki wibanda ku njyana gakondo mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Shami yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo bayikoze mu rwego rwo gushimira Inkotanyi zabohoye u Rwanda no kuzereka ko Abanyarwanda bazirikana ubwitange bwazo.

Ati “Ubutumwa burimo ni ugushimira Inkotanyi, uburyo bitanze bamwe bakemera guhara ubuzima bwabo kugira ngo badukure mu icuraburindi.”

Yakomeje agira ati “Baritanze, baduheka ku ntugu zabo, none ubu ngubu turatekanye. Iterambere igihugu cyagezeho nibo tubikesha. Inkotanyi zaduhaye ubuzima, niyo mpamvu tubashimira.”

Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Lucky Douce, ufite inzu ifasha abahanzi ya Lights On Music Studio. Ni mu gihe amajwi yafashwe na King Jay wo muri OGA FILMS.

Shami yasabye urubyiruko bagenzi be kuzirikana ubutwari bwaranze Inkotanyi bityo na bo bagaharanira kugera ikirenge mu cy’ababohoye u Rwanda, bakora ibikorwa by’iterambere bakirinda icyatuma batatira igihango bafitanye n’Inkotanyi.

Umuhanzikazi Shami amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zirimo iyitwa ‘Inshuti, Ubutwari ndetse n’iyi aheruka gushyira hanze yise ‘Inkotanyi’. Ebyiri muri zo yazifatanyije na Mbabazi.

Shami yasabye urubyiruko bagenzi be kuzirikana ubutwari bwaranze Inkotanyi bityo nabo bagaharanira kugera ikirenge mu cy’ababohoye u Rwanda
Umuhanzikazi Shami Denyse yafatanyije na Mbabazi mu ndirimbo nshya yise Inkotanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .