00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Fireboy ari mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Gicurasi 2021 saa 02:16
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria Adedamola Adefolahan umaze kumenyekana nka Fireboy DML ari mu Rwanda ndetse ari mu bakurikiye umukino wahuje Patriots BBC na Petro de Luanda yo muri Angola kuri iki Cyumweru.

Fireboy aje mu Rwanda abisikana n’abandi bahanzi bakomeye baje mu Rwanda barimo Mr Eazi, Mohombi, J. Cole n’abandi ndetse n’umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo Sho Madjozi uri mu Rwanda.

Fireboy mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yari yabyutse yandika agaragaza ko ari mu Rwanda afotora ikirere cyo muri Kigali agaragaza ko aguwe neza.

Fireboy DML afite imyaka 26. Ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Ni umwe mu bahanzi bafashwa na YBNL Nation, ya Olamide uri mu bahanzi bakomeye muri Nigeria.

Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Vibration’, ‘Jealous’, ‘What if I say’, ‘Need you’ n’izindi nyinshi zitandukanye.

BAL yitabiriye yatangiye kubera mu Rwanda tariki 16 Gicurasi. U Rwanda ruhagarariwe na Patriots BBC yageze muri ½ cya BAL 2021, ariko ntibashe kugera ku mukino wa nyuma. Zamalek yo mu Misiri irahurira ku mukino wa nyuma na US Monastir yo Tunisia uraba kuri iki Cyumweru tariki 30 Gicurasi.

Fireboy ubwo yari akurikiranye imikino ya BAL muri Kigali Arena
Fireboy yakurikiye umukino wa Patriots BBC ndetse na Petro de Luanda
Uyu musore yaje mu Rwanda abisikana n'ibindi byamamare bitandukanye byitabiriye BAL

Amafoto: Mozogeye Plaisir


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .