Umubyinnyi ufite ubugufi budasanzwe yatunguranye muri Inter-Cultural Festival

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 30 Kamena 2019 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Umubyinnyi ukomoka mu Burundi uzwi nka Papy yashimishije abantu bitabiriye iserukiramuco rya Inter-Cultural Festival ryabereye muri Car Free zone ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Inter-Cultural Festival ni iserukiramuco ribaye ku nshuro ya kabiri, rikaba rifite intego yo guhuriza hamwe abanyamahanga batuye mu Rwanda mu rwego rwo gusangira imico yabo.

Iry’uyu mwaka ryahuriyemo abakomoka mu bihugu bitandukanye nka Ethiopia, Madagascar, Cameroun, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Sénégal, Mali, u Butaliyani, Espagne, Argentine Peru, Colombia na Guatemala.

Ryatangiye kuri uyu wa Gatanu, aho abaserukiye buri gihugu bagenda berekana imico y’iwabo mu mbyino, indirimbo, indyo n’ibindi birango by’umuco bitandukanye.

Itsinda ry’abacuranzi bamoka muri Congo ryitwa Biso na Biso niryo ryasoje umunsi wa kabiri w’iri serukiramuco, aho ryaririmbye indirimbo zitandukanye mu ziganjemo iz’iwabo n’iz’abyarwanda nka Yambi ya Amalon, Ikigeragezo ya Théo Bosebabireba, Nshatse Inshuti ya Makanyanga n’izindi.

Umubyinnyi w’umurundi ufite ubugufi budasanzwe ukunze kugaragara mu tubari dutandukanye two mu mujyi wa Kigali yafashije abari bitabiriye gushyuha, ubwo yajyaga ku rubyiniro akabyina mu buryo bwashimishije abatari bake.

Akizamuka ku rubyiniro yabanje gukuramo ishati yari yambaye asigarana isengeri y’umweru, telefone n’ibindi byashoboraga kumugangamira arambika hasi.

Bitewe n’ingano ye abantu bari bamaze akanya batuje bumva umuziki wa Jazz, babaye nk’abakangutse bamwe barahaguruka kugira ngo bamurebe neza.

Yabyinnye indirimbo zitandukanye mu njyana ya Rumba za Koffi Olomide. Afite ubuhanga mu guceza azunguza ikibuno, asimbukira mu kirere acikeka hasi byatumye ahabwa amashyi y’urufaya.

Ajya gusoza yasimbutse urubyiniro abantu bikanga ko avunitse batewe n’uko hamusumbaga cyane. Yaguye hasi yemye ubundi yegera abafana arababyinisha.

Bitaganyijwe ko iri serukiramuco risozwa kuri iki cyumweru, aho hazaba hari abacuranzi bakomoka muri Congo bitwa Leopard Music Band.

Yageraga aho abyina yicaye
Umubyinnyi Papy yashimishije abantu
Inter-Cultural Festival ni iserukiramuco ribaye ku nshuro ya kabiri, rikaba rifite intego yo guhuriza hamwe abanyamahanga batuye mu Rwanda
Mbiso na Biso bo bakomoka muri Congo basusurukije abatuye Kigali mu njyana ya Rumba
Nicolas ukomoka mu Butaliyani yataramiye abitabiriye
Papy yasanze abari bicaye arababyinisha
Umusaza ukomoka muri Congo yagaragaje ubuhanga mu gucuranga guitar solo
Abakora imyiyereko ngororamubiri ntibatanzwe
Abaturuka mu bihugu bitandukanye bari babukereye
Kwerekana amafunguro ni kimwe mu byaranze Inter Cultural Festival

Amafoto: Niyontegereje Noah


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza