Abashakaga kumva indirimbo kuri uru rubuga cyangwa kuzishyiraho bari mu Rwanda bashakaga ukundi birwanaho.
Ubu mu gukomeza gukuraho imipaka ku bijyanye n’indirimbo zishyirwa ku rubuga rwa Spotify mu buryo bw’amajwi no guhuza abahanzi, abumva indirimbo n’indirimbo ubwazo, Spotify iri gukora amavugurura yo kwagura ibikorwa byayo ndetse u Rwanda ruri mu bihugu byatekerejweho.
Uru rubuga rwatangaje ko kwagura ibi bikorwa bitangirana na serivisi z’ifatabuguzi ry’indirimbo zikunzwe kurusha izindi ku Isi z’amajwi aho zizagezwa ku bantu bagera kuri miliyari irenga mu bihugu birenga 80 mu masoko mashya ku isi ndetse uru rubuga ruzongerwamo indimi 36.
Hazabaho gukorana bya hafi n’abahanzi ndetse n’abafatanyabikorwa mu bihugu byabo, ndetse hashyirweho umwihariko wo guhaza ibyo buri soko rikeneye hamwe n’ibisobanuro by’indimi n’uburyo bwihariye bwo kwishyura.
Imico inkungahaye muri buri rimwe muri aya masoko bizaba byoroshye kuba yagera ku bantu benshi ku Isi yose. Muri aya masoko mashya bizatuma abakurikira uru rubuga babasha kubona ubundi bwoko bw’umuziki urimo nka K-Pop, Reggaeton na Amapiano batari basanzwe babona kuri uru rubuga mu buryo bworoshye.
Binyuze mu kugera mu bihugu byinshi bitandukanye muri Aziya, Afurika, Caraïbes, u Burayi ndetse na Amerika y’Amajyepfo, Spotify ishaka guha amahirwe menshi abahanzi bashya yo guhanga, kuvumbura no kubaka urugendo rwabo mu guhanga mu buryo bw’amajwi.
Spotify yanditse ku rubuga rwayo iti “Muri buri soko rishya, tuzakorana n’abahanzi mu bihugu byabo ndetse n’abafatanyabikorwa mu kwagura ibijyanye n’umuziki uzajya usangizwa abantu.”
Ibihugu byaguriwemo isoko rya Spotify harimo byinshi bya Afurika nka Angola, u Burundi, Burkina Faso, Djibouti, Eswatini, Kenya, Mozambique, Madagascar, Malawi, Uganda, u Rwanda, Togo n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!