Tuyisenge yagwatirije ikibanza, Senderi agurisha inka basubiramo indirimbo basabwe na Perezida Kagame

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 21 Kamena 2019 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Abahanzi Senderi International Hit na Intore Tuyisenge bashyize hanze indirimbo bise “Ibidakwiriye Nzabivuga” ivuguruye bakoze bibagoye kuko babanje guteza no kugwatiriza imwe mu mitungo yabo.

Ubwo yasuraga Akarere ka Burera tariki 8 Gicurasi 2019, Perezida Kagame mbere yo gutangira ijambo rye yabanje gusaba abaturage kongera kuririmba indirimbo yitwa ’Nzabivuga’ yari yashyuhije benshi.

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gusigasira ibyagezweho yitsa iti “Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga, kuko ibyo Kagame yatugejejeho nta wabisenya ndeba, oya, oya kirazira!”.

Perezida Kagame yavuze ko ari indirimbo nziza cyane ariko asaba ko “hahindurwamo akantu, [ahari izina rye] bakavuga ko “ibyo twigejejeho cyangwa leta, cyangwa FPR [yatugejejeho] nta wabisenya tureba”.

Ni inama Senderi International Hit na Intore Tuyisenge bakiriye neza ndetse bahamiriza IGIHE ko bagiye kuyisubiramo.

Kuri uyu wa 22 Kamena 2019, nibwo bashyize hanze iyi ndirimbo ivuguruye aho bahinduye amagambo bari basabwe ndetse bongeramo n’ibindi mu gitero cya mbere n’icya kabiri.

Senderi aganira na IGIHE yagize ati “Aho twavugaga ibyo Kagame yatugejejeho twashyizeho u Rwanda n’abaturage, dushyiramo ibikorwa bya RPF nk’uko yabidusabye, twerekana n’andi magambo mashya avuga ngo ntitwatesha agaciro uwakaduhaye, dufitanye igihango n’ababohoye igihugu, twongeyemo n’indi mishinga minini.”

Kugira ngo iyi ndirimbo ikorwe, Senderi yavuze ko byasabye Tuyisenge Intore kugwatiriza ikibanza afite i Gahanga na we akagurisha inka yari aragije mu Karere ka Bugesera kuko nta bushobozi bari bafite.

Ati “Tuyisenge byamusabye ko agwatiriza ikibanza, njyewe ngurisha inka dukora indirimbo mu majwi. Byasabye ko duteza tumwe mu byacu tugakora indirimbo abantu bakareka gukomeza kutubaza kuko iya mbere yari yahagaze.”

Mu butumwa buherekeza iyi ndirimbo, Senderi na Tuyisenge bamenyesha Perezida Kagame ko ibyo yabasabye babikoze, bakayimutura bakayitura n’abanyarwanda bose.

Senderi na Tuyisenge ubwo baririmbaga indirimbo "Ibidakwiriye Nzabivuga”, mu Karere ka Burera Perezida Kagame akabasaba kuyivugurura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza