The Ben yatumiwe kuririmba mu birori bibanziriza umuhango wo ’Kwita Izina’

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 12 Kanama 2017 saa 08:15
Yasuwe :
1 0

Umuririmbyi The Ben waherukaga gukorera ibitaramo bitatu mu Rwanda akakiranwa urugwiro n’abakunzi b’umuziki yari amaze igihe kinini adataramira, agiye kongera kugaruka kuririmba mu birori by’umugoroba ubanziriza igikorwa cyo ’Kwita Izina’.

Mugisha Benjamin [The Ben] amaze igihe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka itandatu atuye, ni umwe mu bakurikirwa cyane mu Rwanda no mu bindi bihugu bituyemo Abanyarwanda. Afite indirimbo zakunzwe zirimo ‘Habibi’, ‘Roho Yanjye’ ndetse na ’Kami’ yakoranye na Kid Gaju igezweho muri iyi minsi.

Uyu muririmbyi yatumiwe mu birori bibanziriza umuhango wo ’Kwita Izina’ bizaba bifite intego yo gukusanya inkunga yo gushyigikira ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda by’umwihariko ibirebana no kwita ku habarizwa ingagi.

Ni ibirori biteganyijwe kubera mu nyubako ya Kigali Convention Centre, mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2017, kwinjira ku muntu umwe byashyizwe kuri $120, mu gihe abazasohokana ari 10 bazishyura $1000.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yiteguye gususurutsa abazitabira ibi birori mu buryo bw’umwihariko yemeza ko azagera i Kigali ku itariki 15 Kanama 2017, akazahamara icyumweru kirengaho iminsi mike, ubundi akerekeza i Burayi aho afite ikindi gitaramo muri Finland.

Yagize ati "Nishimiye cyane ubu butumire, nabifashe nk’ibintu by’agaciro cyane, nk’uko bisanzwe muri buri gitaramo ngerageza gukora ikintu gitandukanye, nditeguye gukora igitaramo cyiza mu Rwanda."

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamazi yanditse kuri Twitter asobanura ko impamvu bashyizeho amatike ahenze muri iki gitaramo ari uko ikigamijwe ari ugukusanya inkunga yo gushyigikira ibikorwa by’ubukerarugendo bityo amafaranga azaboneka n’inkunga zizahatangirwa bikazifashishwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ryabwo.

The Ben uzaririmba muri ibi birori ubwo aheruka mu Rwanda yahakoreye ibitaramo bitatu byitabiriwe mu buryo bukomeye by’umwihariko icyahuje benshi ni icyabaye ku wa 1 Mutarama 2017. Nyuma yakoze ibindi bibiri byabereye mu Karere ka Rubavu no mu Mujyi wa Huye.

Mu mwaka ushize wa 2016, Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) na bwo cyakoze ‘Gala Dinner’, igitaramo cyo gukusanya amafaranga yo kwagura ubukerarugendo bw’u Rwanda, haboneka asaga miliyoni 25.

Ibirori by’uyu mwaka bizakurikirwa n’umuhango wo Kwita Izina ingagi 19 zirimo ingore enye zaje mu zindi ziturutse mu bice by’ishyamba rya Pariki ya Virunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa Uganda. Iki gikorwa kizaba kibaye ku nshuro ya 13 kizitabirwa n’Abanyarwanda bazifatanya n’abanyamahanga biganjemo inzobere mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ku itariki ya 1 Nzeri 2017 nibwo uwo muhango ukomeye uzabera mu Karere ka Musanze.

U Rwanda rufite imiryango 20 y’ingagi ivuye ku icyenda mu 2010. RDB ivuga ko abantu bazisura ku munsi mbere bari 80 nubwo batangiye kwiyongera, ku mwaka ingagi zikaba zisurwa n’abantu bagera ku bihumbi 29.

Mu minsi ishize iki kigo cyatangaje ko hagati ya Gicurasi - Nyakanga 2016 na Gicurasi - Nyakanga 2017, inyungu yavuye mu gusura ingagi yiyongereyeho 39%.

The Ben azasusurutsa ibirori bibanziriza 'Kwita Izina'
Uyu muhanzi ubwo aheruka kuririmbira mu Rwanda yarishimiwe bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza